Amasomo yo ku cyumweru cya 32 gisanzwe, C

Isomo rya 1: Igitabo cya kabiri cy’ Abamakabe 7, 1-2.9-14
Muri iyo minsi, baza gufata na none abavandimwe barindwi hamwe na nyina, umwami Antiyokusi abakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa, ashaka kubahatira kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’ amategeko. Nuko umwe muri bo arabavugira ati «Mbese icyo utubaza cyangwa se wifuza kutumenyaho ni iki? Twiteguye gupfa, aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu.» Uwa kabiri igihe agiye kunogoka aravuga ati «Wa mugome we! Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura tubeho iteka, twebwe dupfuye, duhowe Amategeko ye.»
Nyuma y’uwo batangira kubabaza n’uwa gatatu. Ahera ko azana ururimi nk’uko bari babimusabye, arambura n’amaboko nta mususu. Nuko avugana ubutwari ati «Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyir’ijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye ndayisuzuguye, kandi ni We nizeye ko azayinsubiza.» Umwami ubwe n’abari kumwe na we batangazwa n’ubutwari bw’uwo musore, wahinyuraga ububabare. Uwo nguwo amaze gupfa basingira uwa kane, na we bamubabaza kuri ubwo buryo. Agiye kunogoka aravuga ati «Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu upfanye icyizere uhabwa n’lmana cy’uko izakuzura; kuko wowe udateze kuzukira ubugingo buhoraho.»

Zaburi ya 16 (17), 1ae.3ab, 5-6, 8.15
R/ Uhoraho, ninkanguka nzanyurwa n’uburanga bwawe.

Uhoraho, ndenganura!
Nyumva wite ku maganya yanjye.
Wasuzumye umutima wanjye,
ungenzura nijoro ndetse urangerageza,
ntiwagira ikibi unsangana.

Mpamya intambwe mu mayira yawe,
Ibirenge byanjye ntibyadandabirana.
Mana yanjye, ndakwiyambaza kuko unyumva ;
Ntega amatwi wumve ibyo nkubwira!

Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe,
Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.
Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe;
Ninkanguka nzanyurwa n’uburanga bwawe.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya  kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 2,16-17; 3, 1-5
Bavandimwe, Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, bonyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.  Ahasigaye bavandimwe, mudusabire kugira ngo Ijambo rya Nyagasani rikomeze gukwira hose, ryamamare nk’uko bimeze iwanyu. Musabe kandi kugira ngo turokoke abantu b’ abagome n’abagiranabi: koko rero kwemera si ibya bose. Nyagasani ni indahemuka azabakomeza, abarinde Nyakibi. Kandi ku bwa Nyagasani, ntidushidikanya ko ibyo tubategeka mubikora, mukazanabikomeza. Nyagasani nayobore imitima yanyu, ayitoze gukunda Imana no kwiyumanganya nka Kristu.

Publié le