Amasomo yo ku wa gatandatu – [Icya 1, Igisibo]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko 26,16-19

Uyu munsi Uhoraho Imana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose. Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye. Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose. Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho Imana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije.

Zaburi ya 118 (119), 1-2, 4-5, 7-8

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima!

Ni wowe witangarije amabwiriza,

ugIra ngo bayakurikize ubutayahuga.

Icyampa ngo inzira zanjye zihame,

kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

 Nzagushimagiza n’umutima uboneye,

maze kumenya amateka atunganye uciye

Ugushaka kwawe nzagukurikiza,

ntuzantererane bibaho.

Publié le