Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 17 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 26,11-19

Abaherezabitambo n’abahanuzi ni ko kubwira abatware n’umuryango wose, bati «Uyu muntu akwiye igihano cyo gupfa! Yavugiye kuri uyu mugi amagambo namwe ubwanyu mwiyumviye.» Yeremiya abwira abatware n’umuryango wose, ati «Uhoraho ni we wanyohereje guhanurira kuri iyi Ngoro no kuri uyu mugi ibyo namwe mwiyumviye. Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza. Naho jyewe, ndi mu maboko yanyu; nimunkoreshe icyo mushaka, icyo mubona gikwiye. Cyakora nimuramuka munyishe, mumenye ko mwebwe, kimwe n’uyu mugi n’abaturage bawo, muraba mwihamije icyaha cyo kwica umwere, kuko mu by’ukuri, Uhoraho ari we wanyohereje kuvuga aya magambo yose kugira ngo muyumve.»

Abatware n’umuryango wose babwira abaherezabitambo n’abahanuzi, bati «Uyu muntu ntakwiye igihano cyo gupfa: yatubwiye mu izina ry’Uhoraho Imana yacu.» Bamwe mu bakuru b’umuryango barahaguruka, babwira imbaga yose yari ikoraniye aho, bati  «Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda, ati ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya:

Siyoni izahingwa nk’umurima,

Yeruzalemu ibe itongo,

naho umusozi w’Ingoro

ube impinga y’ibihuru.’

Hari ubwo se Hezekiya, umwami wa Yuda n’imbaga ye bigeze bica uwo muhanuzi? Ahubwo ntibagaragarije Uhoraho icyubahiro, bagahagurukira kumwurura? Uhoraho na we areka amakuba yari yiyemeje kubateza, none twebwe twari tugiye kwikururira ishyano.»

Zaburi 68(69), 15a-16, 30-31, 33-34

Unsayure mu nzarwe, nekuzikama;

umvane mu minwe y’abanyibasiye,

unkure mu mazi abira!

Sintwarwe n’amazi ahurura,

ikizenga ntikindenge hejuru,

kandi sincubire mu kuzimu kw’imva!

Naho jyewe, w’ingorwa n’umubabare,

ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure!

Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati

«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

Ubwo nzaririmbe izina ryawe,

kandi ndyamamaze mu bisingizo.

Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati

«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

Publié le