Amasomo yo ku wa gatanu – [icya 5 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 11,29-32;12,19

Igihe Yerobowamu yari avuye i Yeruzalemu, umuhanuzi Ahiya w’i Silo yamusanze mu nzira; bombi bari bonyine ku gasozi, Ahiya yiteye igishura gishya. Ahiya yiyambura cya gishura gishya yari yambaye agicamo ibitambaro cumi na bibiri. Hanyuma abwira Yerobowamu ati «Fata ibitambaro cumi, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yavuze iti ‘Dore ngiye kunyaga Salomoni ubwami mbuguhemo imiryango cumi. N’umuryango umwe azasigarana bizaba bitewe n’uko nzaba ngiriye umugaragu wanjye Dawudi, n’umurwa wa Yeruzalemu nitoranyirije mu miryango yose ya Israheli. Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu.

Zaburi ya 80(81), 10-11ab, 12-13, 14-15

Iwawe ntihakabe imana yindi,

ntugapfukamire imana y’imvamahanga!
Ndi Uhoraho, Imana yawe,
yakuvanye mu gihugu cya Misiri;
Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye,

kandi Israheli ntiyanyumvira;
nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo,
ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.
Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga!
Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,
mu kanya gato nakubita abanzi bayo,
ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya.
Publié le