Amasomo yo ku wa Kabiri wa Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2,36-41

Nuko rero, inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.» Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki?» Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu. Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.» Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza, agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye.» Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.

Zaburi ya 32 (33), 4-5, 18-19, 20.22

R/Uhoraho, isi yose yuzuye ineza yawe.

Koko ijambo ry’Uhoraho ni intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

Isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Uhoraho aragira abamwubaha,

akita ku biringira umpuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

 

Twebwe rero twizigiye Uhoraho :

Ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Publié le