Amasomo yo ku wa kane [34 gisanzwe, giharwe]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli 6,12-28

Nuko abo bantu basanga Daniyeli ariho asenga kandi atakambira Imana ye. Baragenda basanga umwami, bamwibutsa rya tegeko rigenga umuziro bagira bati «Mbese harya, shobuja, si wowe ubwawe washyize umukono ku nyandiko y’itegeko rigenga umuziro, ivuga ko mu minsi mirongo itatu, umuntu, wese uzagira ikindi asenga cyaba imana iyo ari yo yose, cyangwa umuntu, uretse wowe wenyine, shobuja, azajugunywa mu rwobo rw’intare?» Umwami arabasubiza ati «Nta kindi rwose ni ko byemejwe, hakurikijwe itegeko ridahinduka ry’Abamedi n’Abaperisi.» Ubwo rero babwira umwami, bati «Wa mugabo Daniyeli wo mu bazanywe bunyago bavanywe mu gihugu cya Yuda, ntakwitayeho na gato, shobuja, ndetse n’umuziro washyizeho nta cyo umubwiye: asenga Imana ye incuro eshatu buri munsi.» Umwami ngo yumve ayo magambo arababara cyane, ariko yiyemeza kurengera Daniyeli. Nuko kuva ubwo kugeza ko izuba rirenga, akomeza guhihibikana ashaka uburyo yamukiza. Ariko ba bantu bihutira gusanga umwami, baramubwira bati «Ubimenye neza rero, shobuja, ko hakurikijwe itegeko ry’Abamedi n’Abaperisi, nta muziro cyangwa itegeko byatangajwe n’umwami bishobora kuvuguruzwa.» Nuko umwami ategeka ko bazana Daniyeli, bakamujugunya mu rwobo rw’intare. Ariko umwami abwira Daniyeli, ati «Imana yawe wakoreye ubudahwema ni yo izagukiza.» Bazana ibuye barikingisha umuryango w’urwobo, hanyuma umwami ashyiraho ikashe ye n’iy’abatware be, kugira ngo hatagira igihinduka ku rwakatiwe Daniyeli. Nuko umwami agaruka iwe, asiba kurya ijoro ryose kandi yirinda n’inshoreke ze. Ubwo ariko, ntiyatora agatotsi, mu museke bugicya umwami arabyuka yihuta ajya ku rwobo rw’intare. Ngo agere hafi ya rwa rwobo, ahamagara Daniyeli mu ijwi rishavuye, ati «Daniyeli, mugaragu w’Imana nzima, iyo Mana ukorera ubudahwema yaba se yashoboye kukuvana mu nzara z’intare?» Daniyeli asubiza umwami ati «Uragahorana ingoma, shobuja! Imana yanjye yohereje umumalayika wayo abumba urwasaya rw’intare ntizagira icyo zintwara, kuko nabaye indacumura mu maso y’Imana; kandi nawe, shobuja, nkaba nta cyo nagucumuyeho.» Nuko umwami asabwa n’ibyishimo byinshi, ategeka ko bavana Daniyeli mu rwobo. Bahera ko bavana Daniyeli mu rwobo maze basanga ari mutaraga, abikesha ko yizeye Imana ye. Umwami atumiza ba bantu bareze Daniyeli, ategeka ko bajugunywa mu rwobo rw’intare, bo n’abana babo n’abagore babo. Igihe batari bashyika no hasi mu rwobo intare ziba zabasamiye hejuru zirabahekenya. Nuko umwami Dariyusi yandikira imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose, mbese abatuye ku isi yose, ati «Amahoro naganze muri mwe! Dore rero itegeko ntanze: abantu bo mu gihugu cyanjye, aho kiva kikagera, nibatinye kandi bahe icyubahiro gikwiye Imana ya Daniyeli: ni yo Mana nzima kandi ihoraho iteka ryose, ingoma yayo ntizarimburwa bibaho, ubugenga bwayo ntibuzagira iherezo. Ni yo irokora kandi igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no ku isi; yakijije Daniyeli inzara z’intare!»

Indirimbo ya Daniyeli 3, 68, 69, 70, 71, 72, 73, 74

Bitonyanga n’amahuhezi, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Buhehere n’ubukonje, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Rubura n’amahindu, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Majoro n’amanywa, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Rumuri n’umwijima, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Mirabyo n’ibicu, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Isi nisingize Nyagasani,

nimuririmbe kandi imurate iteka ryose.

Publié le