Amasomo yo ku wa Kane – Icyumweru cya 19 gisanzwe, A, Imbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 12, 1-12

Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone, bakagira n’amatwi yo kumva ariko ntibumve, kuko nyine ari inyoko y’ibirara. None rero, mwana w’umuntu, tegura umutwaro nk’uw’umuntu ujyanywe bunyago, maze ufate inzira ku manywa y’ihangu bose babireba. Uzahaguruke aha hantu uri, ugane ahandi, bose babireba; wenda ahari byazatuma bamenya ko ari inyoko y’ibirara.Uzegeranye ibintu byawe nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, ubigire ku manywa y’ihangu bose babireba, maze uzasohoke ku mugoroba mu maso yabo nk’uko abajyanywe bunyago babigenza. Uzacukure mu rukuta umwenge wo gusohokeramo bose babireba, ushyire umutwaro wawe ku rutugu, usohoke mu kabwibwi bose babireba; ariko kandi uzipfuke mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera umuryango wa Israheli ikimenyetso.»

Nuko ngenza ntyo nkurikije itegeko nahawe : ku manywa y’ihangu negeranya ibintu byanjye nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, nimugoroba ncukura umwenge mu rukuta nkoresheje ikiganza; hanyuma mu kabwibwi ndasohoka n’umutwaro wanjye ku rutugu, bose babireba.

Mu gitondo cya kare, Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli ni inyoko y’ibirara koko! Ntibanarushya bakubaza nibura ngo ’Ibyo ukora ni ibiki?’ Noneho ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Uhoraho araburira abatuye i Yeruzalemu n’abo mu muryango wose wa Israheli, aho batuye hose. Unababwire kandi uti ’Mbabereye ikimenyetso; uko nabigenje ni ko namwe bazabagenzereza; bazabatwara babajyane bunyago.’Uw’igikomangoma uzaba abarimo, azashyira umutwaro we ku bitugu, maze igihe cy’akabwibwi azasohokere mu rukuta aho bazaba bacukuye ngo haboneke inzira, anipfuke mu maso kugira ngo atareba igihugu.

Zaburi ya 77(78), 56-57, 58-59, 61-62

Nyamara bakomeje kugomera Imana Isumbabyose,

no kuyitambamira baca ku mategeko yayo;

barayitengushye kimwe n’abasekuruza babo,

basa n’umuheto uregutse ugatetereza nyirawo.

Bayibabaje bajya mu masengero y’ahirengeye,

bayitera ishyari kubera ibigirwamana byabo.

Imana ibibonye ityo, irarakara,

maze ihigika umuryango wa Israheli burundu;

yimuka mu Ngoro y’i Silo,

mu ihema yari yarashinze rwagati mu bantu.

Ubushyinguro bw’Isezerano yaraburetse buranyagwa,

icyayiheshaga ikuzo kigwa mu maboko y’abanzi;

umuryango wayo iwugabiza inkota,

yibasira abari imbata zayo.

Publié le