Amasomo yo ku wa kane – Icyumweru cya 4 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’lntumwa 13, 13-25

Bavuye mu kirwa cya Shipure berekeza muri Aziya, Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bambuka bajya i Perige ho muri Pamfiliya. Nuko Yohani atandukana na bo yisubirira i Yeruzalemu. Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato binjira mu isengero baricara. Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati “Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!” Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza araterura ati «Bayisraheli, namwe abatinya Imana, nimunyumve. Imana ya Israheli umuryango wacu, yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye, ibitaho mu myaka mirongo ine yose bamaze mu butayu. Nuko imaze kwimura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanahani, ibagabira icyo gihugu ho umurage. Ibyo byose byamaze imyaka igera kuri magana ane na mirongo itanu. Hanyuma ibaha abacamanza kugera kuri Samweli, umuhanuzi. Ni bwo basabye umwami, lmana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma. Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ‘Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ Mu rubyaro rwe nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe aravuga ati ‘Nta bwo ndi uwo mukeka ! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze.’»

Zaburi ya 88(89), 2-3, 21-22, 25.27

R/ Tuzaririmba iteka ryose impuhwe zawe, Nyagasani !

 

Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,

kuva nu gisekuruza kujya mu kindi ;

umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,

Kuko wavuze uti « Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,

ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.

« NasanzeDawudi yambera umugaragu,

maze musiga amavuta yanjye matagatifu;

ikiganza cyanjye kizamuramira,

n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga.

« Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we,

maze azegure umutwe kubera izina ryanjye.

We azanyiyambaza agira ati ‘Uri Data,

uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza ! »

Publié le