Inyigisho y’icyumweru cya gatatu cy’Adventi C // 13 Ukuboza 2015
Amasomo: Sof 3,14-18a; Fil 4,4-5 // Lk 3,10-18
Bavandimwe, tugeze ku Cyumweru cya gatatu cy’Adventi. Icyumweru cyitwa icy’ibyishimo. Isomo rya mbere n’irya kabiri rirabitsindagira. Naho Ivanjili ikerekana ishingiro ry’ibyo byishimo, uburyo bwo kubikomeraho no kubigarurira abatabigira n’ababitaye.
-
Ishime uhimbarwe, mwari wa Yeruzalemu!
Aya ni amagambo yashikirijwe abari batuye umurwa wa Yeruzalemu mu gihe yari ishikamiwe n’Abanyashuru. Tukaboneraho kwibuka ko Umuhanuzi Sofoniya atubwira uburyo ibihano bigera ku bagomeramana bose: baba abo mu Mahanga cyangwa se abo mu muryango watoranyijwe. Bose barahanwa igihe cyose batisubiyeho kandi baburiwe n’intumwa z’Imana. Ibi bikatwumvisha uburemere n’agaciro k’iri humure n’ibi byishimo nyuma yo gutangaza ko Yeruzalemu nayo ishobora kugirwa itongo nk’ayandi mahanga yasenywe. Abatuye Yeruzalemu bakaba bararegwaga uburara, ubwandavure, kutiringira Uhoraho, abatware bigize nk’intare, abacamanza babaye ibirura, abahanuzi babaye abirasi, abaherezabitambo bahindanyije ibintu bitagatifu kandi barenze no ku mategeko. Izi mpamvu z’ibihano bikaze zikomeje guhabwa intebe no muri iki gihe tugezemo.
Nyamara Uhoraho Imana ntiyishimira guhana, kwica no kurimbura. Ahubwo Imana ibeshaho umuntu n’ibyo yiremeye, akabibungabunga kandi akatwereka ko ari We shingiro, indunduro n’impamvu y’ibyishimo byacu kabone nubwo tubyivutsa kenshi. Uhoraho atangaza amahirwe yasezeranye, uguhinduka kw’abantu bose, kubona umuryango wiyoroshya n’ivugururwa rya byose. Ni cyo gituma Imana itangarije abatuye Yeruzalemu ko amasezerano yayo agambiriye gukiza umuntu ikimushikamiye no gukiza abashikamiye abandi. Umuntu akaboneraho gutsinda ubwoba no kudatinya cyane ibyago kuko Imana iradutabara ndetse n’igihe tutabikeka cyangwa tutabikwiye. Iratubwira iti “Witinya!”
Bavandimwe, ni kenshi Ibyanditswe bitagatifu bigaragaza uburyo ibyago byacu n’agahinda kacu bigera ku Mana. Maze igatabarira mu kwemera no mu kwiheba: byose bikaba bishya. Mbese tukaba nk’abari mu birori. Nimba ibyishimo byacu biva ku Mana, nimureke twishime muri Yo.
-
Ntituzibagirwe ko twishima by’ukuri muri Nyagasani
Bavandimwe, ibyishimo, ingingo yo kwishima, guharanira kwishima, kurwanira kwishima no kwishimisha, gushakira hose ibyishimo: biri mu bihangayikisha umuntu ku buryo ashobora gutandukira abiharanira nyamara abivutsa abandi. Icyakora birumvikana kuko biri mu byo twaremewe. Twaremewe kubaho, kubana n’Imana iteka, kubanirana no kubanira neza ibindi biremwa ndetse no kwibanira natwe ubwacu. Kubaho by’ukuri rero ni ukubaho wishimye. Ni byo Imana yaturemeye, ni cyo cyatumye ducungurwa, n’icyo gituma duhora twibutswa inzira zose zatugeza kuri ibyo byishimo by’ukuri kandi bisendereye. Nicyo gituma Mutagatifu Pawulo intumwa yabitsindagiye ati “muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime.”
Bavandimwe, hari byinshi, hari abantu benshi, hari n’uburyo bwinshi abantu twibwira ko twaboneramo ibyishimo. Nyamara twabisuzuma neza tugasanga ari ibyishimo by’akanya gato. Nyuma hakaza amakuba, imibabaro, imivumo; mbese agahiri n’agahinda kavuzwe n’abakurambere. Ibi ni byo bitwereka uburyo nta byishimo by’ukuri bishoboka umuntu ari kure y’Imana cyangwa ari kure y’inzira z’Imana. Nimuzirikane akababaro, urwikekwe, agahinda ndetse n’intimba duterwa n’ibyaha byacu ndetse n’ingaruka zabyo. Ibi twese twabibera abahamya kuko turi abanyantege nke, abanyabyaha n’abanyabyago. Nta mahoro y’umunyabyaha n’umuntu wihunza Imana. Ariko nta byishimo biruta iby’umunyabyaha wababariwe kandi wiyemeje koko guhinduka no kwihana. Gunguka bitugarurira amahoro, ukagira imbaraga zo gusenga nta buryarya no kubaho nk’uko usenga. Mbese ugahora wishimye, ushimimira Imana n’abakugirira neza. Bityo rero tugomba guhora twisuzuma kandi tugisha inama kugira ngo dukore ibitugeza ku byishimo, umunezero n’amahoro.
-
Amaza ya Nyagasani atwereka inzira y’ubutungane
Bavandimwe, ibyishimo tuzirikana: tubihabwa n’abo turibo, ibyo dufite n’abavandimwe. Ariko dushobora kubibura kubera abo turi bo, ibyo dufite cyangwa dushinzwe ndetse n’abavandimwe. Ni cyo gituma Yohani Batisita agaragaza ko kwinjira mu mugambi wa Ntama w’Imana waje mu bantu bisaba kwemera guhinduka kugeza ku nkebe z’umutima. Tukemera gusukurwa na Roho Mutagatifu nk’umuriro, tugahinduka bashya kandi mu kuri. Icyakora guhinduka birakomera no kureka imigirire imenyerewe cyangwa ya kera biravuna. Icyakora tugomba guhora twibaza kandi tubaza uko dukwiye kugenza ngo twakire Nyagasani, inzira y’umukiro n’inzira yo kubaho koko
Yohani Batista araduha zimwe mu nama zadufasha guhuza ubuzima bwacu n’umugambi w’Imana ndetse n’abo turibo kugeza ku mpamvu turiho. Tugomba kwimika urukundo rwitanga, dugasangira n’abandi badukeneye cyangwa bakennye. Abantu ni magirirane kandi hari ubwo n’abantu bakena kubera ko bakeneshejwe n’abandi cyangwa batakanguwe ngo bamenye icyo gukora mu gihe gikwiye. Umunyarwanda ni we wavuze ati “kubaho ni ukubana.” Imana yaje kubana natwe ngo tubane na Yo kandi itubanishe nk’abantu. Tukamenya no kubana n’Imana itwigaragariza mu buryo bwinshi cyane cyane mu bakeneye inkunga yacu: atari iy’amafaranga n’ibintu gusa ahubwo n’ubuntu, ubumuntu n’ukuntu.
Yohani yakomeje yerekana ko urukundo rwitangira abandi rugaragarira mu butabera butabera koko: mu bintu no bantu! Ati “ntimukagire uwo murenganya cyangwa ngo mu musoreshe ibirenze.” Yarangije yibutsa ko ibyishimo bya muntu ari ukwakira Nyagasani kugira ngo tubone uko twiyakira kandi twakirane ibyishimo ibyo abandi batugomba kubera ko tubikwiye cyangwa kubera ko ari byo twumvikanye nta gahato.
Bavandimwe, ndangije mbasaba kuzirikana ko amaza ya Nyagasani ari Inkuru Nziza ikomeye abantu n’isi bari bategereje. Ni isoko, ishingiro n’indunduro y’ibyishimo by’ikiremwamuntu, ibyishimo mu bantu no ku isi. Kwakira Nyagasani, bijyana no guhinduka by’ukuri mu mibereho no mu mikorere. Ikibazo abantu baje babaza Yohani Batista mbere yo kubatizwa gikwiye kuduhora ku mutima no mu bwenge : “ nkore iki? Ngenze nte ngo nakire Imana mu buzima bwanjye, ngo nereke abandi Imana, ngo mparanire kubaho nishimye, nshimishije kandi ngeza abandi ku byishimo.
Buri wese akibaza icyo akwiye gukora ngo abe uwo ari we, akora neza inshingano ze n’icyo abandi bamutezeho. Uzi nko kubona abashakanye hahora bibaza kandi bombi icyo bakora ngo babe abashakanye koko; urubyiruko rukibaza, abategetsi bikaba uko, Abayobora abandi bakibaza ibikiza abantu aho kubagirira nabi no kubaraga ibibi, abihayimana bikaba uko, abashinzwe umutekano bikaba uko,…: uru Rwanda rwacu rwaba rwiza ndabirahiye! Ariko se bizaba ryari? Buhoro buhoro ni rwo rugendo! Kubera ko ibyaha n’abanyabayaha banga kwihana ari byo bitubuza kwishima: twe duhitemo kwishima no kwishimira muri Nyagasani. Kandi duhore tuzirikana ko ibyishimo bisendera iyo bisangiwe. Twirinde ibyishimo by’akanya gato nyamara bidukururira imibabaro ikomeye ndetse imarwa n’urupfu rwonyine.
Umubyeyi Bikira Mariya adusabire ibyo byishimo nk’uko yagobotse abo mu bukwe bw’i Kana ati “nta byishimo tugifite!” Amen.
Padiri Alexis MANIRAGABA