Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani

Inyigisho yo ku wa 19 Ukuboza 2012, Adiventi

AMASOMO: 1º. Abac 13, 2-7.24-25b; 2º. Lk 1,5-25

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani 

Mu gihe twitegura guhimbaza ivuka rya YEZU, duhabwa umwanya wo kuzirikana ku bandi bantu babanjirije ubutumwa bwe basa n’aho bategurira amayira ye. Uyu munsi duhawe kuzirikana kuri YOHANI BATISITA. 

Uburyo yavutse bwabaye agatangaza. Yasamwe ku mugore w’ingumba kandi ukuze utakigira ibyo abandi bagore bagira (Intg 18, 11) nk’uko Sara yari ameze ajya kubyara Izaki. Ni uko byakomeje kugenda mu mateka y’umuryango w’Imana. Hagiye habamo ibimenyetso byinshi bitangaje birimo icyo cyo guha urubyaro abakecuru n’abasaza. N’isomo rya mbere ryatubwiye uko Samusoni mwene Manowa yavutse kandi nyina yari ingumba.

Ibyo byose biberaho kugira ngo umugambi w’Imana wuzuzwe. Nta kintu na kimwe gishobora kuwuburizamo. Abantu bategura imigambi mibisha ku buryo buteye ubwoba, ariko Uhoraho agira atya akabatungura maze imitego yabo ikababashukana ugushaka kwe kukuzuzwa. Samusoni yavukiye gucogoza Abafilisiti bari bamereye nabi umuryango w’Imana. Izaki yavukiye gukomeza inkomoko ya Abrahamu. YOHANI BATISITA avukira kugarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani Imana yabo, kugenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, kunga abana n’ababyeyi babo, kugira intungane ab’ibigande no gutegurira Nyagasani umuryango umutunganiye

Mu guhimbaza Noheli y’uyu mwaka, dusabe dukomeje iyuzuzwa ry’ubwo butumwa kuko n’ubwo tweretswe iby’ijuru ku buryo buhebuje, amaso yacu akomeje guhuma bigatuma duhumagirira kure, amatwi yacu akomeza kuziba tukazungaguzwa n’ibyadutse byose. Dusabe imbaraga zo kwiyunga buri munsi na YEZU KRISTU. Ababyeyi n’abana babo nibabishobora, bazubaka isi nshya irangwa n’URUKUNDO n’UKURI bituganisha mu ijuru. 

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho