Ceceka! Tuza! Uyu yaba ari nde…? Ukwemera niyo mahoro

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’cyumweru cya 3 gisanzwe.

Ku ya 31 Mutarama 2015 – Mutagatifu Yohani Bosco, umusaserdoti

Amasomo: Heb 11, 1-2.8-19; (Zab) Lk1, 69-75; Mk 4, 35-41.

-Ceceka! Tuza! Wigira ubwoba. Gira ukwemera” ku bwa Kristu Umwami wacu. Mbese ntimuragira ukwemera? Uyu yaba ari nde…? Bakristu bavandimwe, kuri uyu munsi wa gatandatu w´Icyumweru cya gatatu gisanzwe, turumva aho Yezu akora igitangaza cyo gucecekesha inkubi y´umuyaga maze inyanja igatuza. Iki gitangaza cyatumye abigishwa be bibaza (uwo) Yezu uwo ari we. Bamaze kubona ibibaye, bagize ubwoba bujyanye no kugira amatsiko  no gutangara batangira kubazanya bati:” Uyu yaba ari nde…?

– Uyu yaba ari nde…? :Ikibazo cy´aba bigishwa kiragaragaza ko batari bakamenya neza Yezu uwo ari we. Iki kibazo kiragaragaza umuntu ushakashaka ukwemera kurambye kandi guhamye nyuma yo kwirebera n´amaso ibitangaza  bya Yezu. Muri iki gitangaza Yezu yashakaga ko abigishwa be bagira ukwemera guhamye kandi gushingiye muri We, mu Mana. Uko kwemera niko kugomba gutuma nta bwoba na buke bagira kuko bari kumwe na WE. Yezu ati:” Mbese ntimuragira ukwemera? Ni nk´aho yababajije ati:” n´igihe tumaranye ntimuramenya uwo ndiwe koko”? Bakristu bavandimwe, ukwemera ni ishingiro ry´ibyo twizeye…(Isomo rya mbere). Uko kwemera niko shingiro rituma tudashidikanya na rimwe ko Nyagasani ahorana natwe. Uko kwemera guhamye niko kwatumye Abrahamu yumvira Imana…kandi ntashidikanye na rimwe ko amasezerano yayo iyuzuza. Uko kwemera nyako niko kwatumye Sara, wari mu zabukuru, adashidikanya ko amasezerano y´Imana adakuka. Ukwemera mu Mana ni ko kandi kwatumye Abrahamu atizigama mu kuyituraho igitambo cya Izaki nk´intama ya Pasika. Ukwemera mu Mana imwe rukumbi, no mu isezerano ryayo ritagatifu, nibyo byatumye umuryango wa Israheli wizera kugobotorwa mu maboko y´abanzi bawo. Muri rusange, amasomo y´uyu munsi aradushishikariza kugira ukwemera guhamye kudashidikanya ko icyo Imana ishaka kibaho. Mu buzima busanzwe, bwa buri munsi, duhura n´imihengeri myinshi ituma ducika intege  bityo tukanashidikanya nk´aba bigishwa. Iyo mihengeri( uburwayi, inzangano, ubukene,ubwigunge,impanuka,…) twayigereranya n´ibibazo bitubuza epfo na ruguru mu buzima. Akenshi iyo duhuye na bimwe muri ibyo bizazane tugirango Imana irasinziriye ntikitureba cyangwa ngo itwumve nk´uko byagendekeye aba bavandimwe bacu b´abigishwa ba mbere bakurikiraga Yezu. Ukwemera guke gushobora gutuma tugira ubwoba bigatuma twibaza niba Imana ikibaho. Ntitwagombye rero gushidikanya ko Imana ihoraho nk´uko abanyarwanda babivuga bati:” Imana ni Uhoraho, kandi ijisho ryayo rireba hose”. Ni ukuvuga ngo, Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo…ya Israheli ni Uhoraho kandi uduhozaho ijisho ry´impuhwe kugirango adukize ibyago byose bitwugariza mu buzima. Uyu munsi rero Yezu aratubaza ati:” Icyabateye ubwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?

-Ukwemera niyo mahoro: Bakristu bavandimwe, iyo ufite ukwemera muri Yezu uba ufite amahoro. Ayo mahoro niyo adukiza ubwoba bwose kandi akaduha kumwemera tudashidikanya. Uyu munsi twibukaho mutagatifu Yohani Bosco, umwe mu bashoboye kumva ijwi ry´Imana nka Abrahamu,  maze akita cyane cyane mu gufasha urubyiruko n´abatishoboye guhura no kumenya Imana, tumusabe kugirango iyo ngabire yahawe, natwe itugereho uyu munsi. Iyo ngabire ibe ariyo idushoboza gucubya imihengeri n´imitego yose ya Sekibi izahaza muntu ikamushyira mu bihe by´amage bituma ahangayika bikamuviramo no kugira ukwemera guke. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, rero, tuvuge tudashidikanya tuti:”Ceceka! Tuza! Wigira ubwoba. Gira ukwemera“. Twiyambaze Bikira Mariya Nyina wa Jambo, kandi Yezu wazukiye kudukiza ahorane natwe iminsi yose yacu yo kubaho. Amina.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho