Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Asensiyo, ku wa 17 Gicurasi 2015

Bavandimwe, muri kiliziya zimwe Asensiyo yahimbajwe ku wa kane tariki ya 14/5/2014 naho twe tuyihimbaje kuri icyi cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pentekosti. Ari kuri Asensiyo ari no kuri Pentekoste tuhasanga ubutumwa bukomeye bwahawe intumwa ari nabwo natwe duhabwa n’Imana ubwayo.

1.Yezu yasubiye mu ijuru amaze kusa ikivi yari yaratangiye

Kenshi mu buzima bwacu mu mirimo dukora nk’abasaseridoti, abihayimana ,abakozi mu kazi gatandukanye,… iyo umuntu akora abishyizeho umutima ajya anibaza aho azasiga agejeje ibyo yakoraga mu gihe azaba agiye gukomereza ubutumwa ahandi. Bishobora no kumutera guhangayika yumva ko agiye atarageza aho yifuzaga.

Kuri Yezu si uko byari bimeze igihe agiye mu ijuru asanze Se asubiye muri rya kuzo yahozemo isi itararemwa. Ndetse mu ivanjili akanabwira abe amagambo menshi yo kubakomeza anahamyako yagiye igihe kigeze atagononwa: ‘‘ndamutse ngiye byabagirira akamaro, kwa Data hari ibyicaro byinshi,namwe nzagaruka mbajyane kugirango aho ndi namwe abe ariho muba.

Yezu yasubiye kwa Se amaze gukora byinshi no kwigisha benshi, amaze kandi guha abigishwa be amabwiriza abigirishije Roho Mutagatifu. Ntacyo yagiye adashyize mu buryo ,byose yabihaye umurongo ukwiye.

Urwo rugero Yezu yatanze rwo gushyira ibintu mu buryo ubundi akigendera bose bamuhanze amaso ni isomo ryiza kuri twe abakristu bagomba kwibuka ko twahawe urugero rwo gukora neza ngo natwe tuzasange Yezu mukuru wacu mu ikuzo yadutanzemo.

2. Ukujya mu ijuru kwa Yezu Kristu ni ikimenyetso cy’urukundo

Mu buzima bwa Yezu Kristu nta kindi cyamuranze uretse urukundo. Mu kwigisha,mu gukora ibimenyetso bitandukanye, mu rupfu rwe,mu izuka,mu kujya mu ijuru ndetse no kohereza Roho we hose dusangamo urukundo.

Mu mubano wacu n’abavandimwe ukunze kugaragaramo ishyari, ubutiriganya n’umutima mubi umenywa n’Imana yonyine, hari aho n’uwo twita inshuti yacu tutifuza yuko yatera imbere ku rugero rwacu ngo hato atadutambuka mu bukungu,mu bwenge,mu mahirwe . Ni muri ubu buryo umuntu afasha umukene amwita inshuti ye maze uko azamuka ntibibe impamvu yo kwishima ahubwo bikaba intandaro yo kwibaza uburyo agiye gutambuka jyewe wamufashije.

Kuri Yezu si uko bimeze. Mu butungane bwe ,mu rukundo rwahebuje yifuzako ihirwe ry’ijuru yarisangira natwe abo yaziye,abo yapfiriye ku musaraba. Koko rero igihe agiye mu ijuru yajyanye ya kamere yacu n’intege nke zayo mu ijuru maze yemeza ko abo yakunze nta handi abifuriza hatari mu ihirwe rihoraho. Urwo ni urukundo rw’ihabu rugaragaza ko Yezu atajya atwihunza na rimwe,nubwo ari intungane twe tukaba abanyabyaha nyamara yifuza kubana natwe iteka.

3.Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru

Ugusubira mu ijuru kwa Yezu umukiza wacu gukwiye kudufasha kwifuza ijuru. Mu mibukiro y’ikuzo iryo yibukiro rya kabiri rikwiye kudufasha kwisuzuma tureba ibyifuzo byacu niba birimo n’ijuru ngo hato ritaza kuba ijuru rivugwa ariko ritifuzwa,ngo ritaza kuba ijuru ryumvikana mu magambo yacu ariko ibikorwa n’imibereho yacu bihabanye naryo. Iryo juru dukwiye kwifuza ni Imana ubwayo yatwumvisha ubwiza bwaryo kandi igatera mu mutima wacu inyota yo kuriharanira. Yezu warivugaga nk’aho yahoze isi itararemwa ni we waduhishurira ko ari ahantu heza maze aho guhora duterwa inkeke nuko tuzapfa ahubwo tugaterwa ubwoba no kutazabana na mukuru wacu Yezu wagiye kudutegurira imyanya iruhande rwa Data mu ijuru.

Ibyifuzo by’ijuru bikwiye kujyana n’ibikorwa. Pawulo Mutagatifu ati: ‘‘ Nimugenze mu buryo bukwiranye n’ubutorwe bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye n’ituze n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose kandi mwihatire kugumana umutima umwe’’(Ef 4,2-3).

4. ‘‘ Nimujye mu isi hose, mwamamaze inkuru nziza mu biremwa byose’’(Mk 16,15)

Yezu agiye mu ijuru yasize ahaye abe itegeko ryo gukomeza ibyo yari yaratangiye kandi anatanga imbaraga n’ubushobozi bwo kubirangiza.

Amateka y’umubano wa muntu n’Imana atwemerera kuba twashyira abantu mu bice bitatu by’ingenzi: ababayeho mbere ya Yezu Kristu bategereje umucunguzi, ababanye na Yezu bakamwibonera n’amaso yabo, ndetse n’ababayeho nyuma ye aribo twebwe banategereje ihindukira rye mu ikuzo.

Ubutumwa Yezu yatanze agiye ni ubwacu twese kuko umukiro yatuzaniye naho amariye gusubira mu ijuru yifuzako wakomeza kwamamazwa . Kuri Asensiyo dukwiye kandi kuzirikana ko ubwo butumwa abogezabutumwa n’abandi babafasha bataburangiza mu mbaraga zabo ahubwo ni Nyagasani ubwe ubibafashamo kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byigaragaza buri munsi muri kiliziya.

Bavandimwe nubwo Yezu yasubiye mu ijuru ahorana natwe ku buryo budashidikanywaho mu Ijambo rye, mu masakramentu, muri mugenzi wacu.

Tubeho nk’abantu bategereje ihindukira rye kandi bazirikanako nawe ahora adutegerejeho bwa butungane ari narwo rufunguzo rw’ihirwe yageneye abe.

Roho Mutagatifu nadufashe gukomera mu by’Imana twitoze hakiri kare kuzabana ubuziraherezo n’Umwami wacu Yezu Kristu.

Bikiramariya umubyeyi wa Yezu, we wajyanywe mu ijuru akima ingoma iruhande rw’umwana we nadutoze ibinyura Imana maze iryo juru tubereye abagenerwamurage tuzaritahemo.

Mwese mugire Asensiyo nziza.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho