Ese wa mukristu we, uracyamurika cyangwa wubitsweho icyibo ?

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya gatatu gisanzwe,B

Ku wa 29 mutarama 2015

Amasomo tuzirikana : 1) Heb 10,19-25; 2) Mk 4,21-25

Agace k’ivanjili tuzirikana uyu munsi ni aka gakurikira:

Yezu arababaza ati «Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire mu nsi y’urutara? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo? Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye!» Ufite amatwi yo kumva, niyumve!». Arongera aravuga ati «Mwitondere ibyo mwumva. Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho. Kuko ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa.”( Mk 4,21-25)

Tuzirikane iyi vanjili:

Muri Kiliziya, itara(urumuri) ni ikimenyetso gishushanya Yezu Kristu. Ni byo dusoma mu ivanjili yanditswe na Mutagatifu Yohani: “nuko Yezu yongera kubabwira ati “unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo”(Yh 8,12). Yezu niwe rumuri rw’amahanga(Yh1,4-9). Iyo umukristu ahawe urumuri mu mihango nyobokamana bishushanya ko aba yakiriye Yezu mu buzima bwe ngo amumurikire, na we amurikire abandi. Uwakiriye Rumuri Rutazima agomba nawe kumurikira abandi. Ntagomba guhisha urumuri yakiriye. Abahowe Imana ntibabihishe, ntibacanye itara ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire munsi y’urutara.

Ese itara ry’umukristu rigaragazwa ni iki? Itara ry’umukristu rigaragarira mu buzima bwe bwa buri munsi mu bikorwa, mu myifatire no mu mvugo nyobokamana. Umukristu ntatinya kugaragaza ubukristu bwe mu mvugo no mu migenzerez ye. Iyo umukristu ahishe ubukristu bwe ni byo Yezu agereranya no gucana itara ukaryubikaho icyibo. Uwakiriye Kristu-Rumuri aratinyuka akagaragaza icyiza kimurimo. Uwakiriye Kristu-Rumuri afite inshingano zo kumurikira abandi. Ese koko itara baricanira kugira ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire mu nsi y’urutara ? hoya rwose. Uwabikora gutyo nkeka ko yaba adafite ubwenge bukomoka ku Mana. Itara baricanira gutanga urumuri, kuganza no kwirukana umwijima. Urumuri ni ubutungane, ni ibikorwa by’ubutungane, ni ibikorwa by’ubusabaniramana. Ukwezi kujya gutanga urumuri, ariko urumuri rutangwa n’ukwezi rukomoka ku zuba. Urumuri rw’abakristu barukesha Kristu We Zuba-Rirashe .

Ese wa mukristu we uracyamurika cyangwa wubitsweho icyibo ? menya ko hari abantu benshi bakeneye kumurikirwa n’imigenzereze yawe myiza, menya ko hari abantu benshi bakeneye kumurikirwa n’ijambo ryuje urukundo, menya ko hari umuntu ukeneye ko umugira inama nziza. Ese niba warazimye, uzabera abandi urumuri gute ? Ongera ukongeze itara ryawe ugendere mu nzira iboneye ikwiriye abana b’urumuri. Nimuhorane amatara yaka. si byiza kugira itara ryazimye. Birashoboka ko wabatijwe, ndetse ukaba wari umukristu witanga cyane, ariko ubungubu ukaba utacyibuka gusenga, ubungubu ukaba warataye ukwemera, ndetse ukaba wibwira ko nta Mana ibaho, ndangira ngo nkubwire ko biramutse ari uko bimeze itara ryawe ryaba ryarazimye. Yezu ni Urumuri rw’isi, ndetse ni urumuri rusumba urw’izuba cyangwa amashyanyarazi tumenyereye. Hari abantu twita impumyi, cyangwa abafite ubumuga bwo kutabona, ariko bahora bamurikiwe na Yezu Kristu mu mitima yabo no mubuzima bwabo bwa buri munsi, ndetse bakabona inzira Imana ishaka kunyuzamo abantu kurusha abo twibwira ko bafite amaso mazima.

Tube abahamya b’ibyo dukesha Imana. Abantu hafi ya bose bazi akamaro k’itara. Akamaro k’itara ni ukumurika. Iyo umuntu acanye itara aba agira ngo riboneshe. Ibikorwa by’intumwa byatubereye itara, ibikorwa by’abatagatifu nibitumurikire. Natwe ibikorwa byacu byiza nibimurikire abandi.

Ufite amatwi yo kumva niyumve. Dusabe Imana kumva icyo idushakaho, iduhe n’imbaraga zo kugikurikiza.

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho