Inyigisho: Yozuwe amaze gupfa, Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho

Ku wa mbere w’icyumweru cya 20 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 19 Kanama 2013 – Mutagatifu Yohani EWUDESI

Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Abac 2, 11-19; 2º.Mt 19,16-22

Muri Israheli mu gihe cya Yozuwe, abaturage bashishikarijwe bihagije kuyoboka Uhoraho kugira ngo bazarambe mu gihugu gitemba amata n’ubuki yabagabiye. Ubudahemuka bwabo babukeshaga Yozuwe wari warasobanukiwe n’ubutumwa bwe bwo gufasha bose kwirinda gutatira igihango bari baragiranye na Nyagasani. Mu makoraniro yose, abantu nka Yozuwe baba ni ngombwa kuko burya dukenera abavandimwe bifitemo imbaraga n’ubushake byo kuyobora abandi. Twibuka ko ubwo Yozuwe yabahaga ubuhamya ababwira ko we n’urugo rwe bazizirika kuri Uhoraho, bose bateye mu ijwi rimwe bavuga ko nta kuzongera kuyoboka ibigirwamana by’amahanga. Ariko Yozuwe amaze kwitaba Imana, ngo bashotse mu bibatandukanya n’Uhoraho Imana yabo! Ni akumiro!

Ibi biratwumvisha ko abantu ari uko tumeze. Igihe cyose dufite umuntu utuyobora kandi aducyamura, turakomera. Iyo atirimutse turatindahara. Ibi duhura na byo kenshi no mu butumwa bwacu: ushobora kuba ufite abantu uyobora ku bwa roho muri Paruwasi iyi n’iyi, wakwimuka ujya kure aho batazongera kukubona cyangwa se unapfuye, abo wayoboraga bahoraga bitwararitse ku nama ubagira bagahita bagwa cyangwa bakadukana indi mico utabatoje. Ni uko bimera, burya iyo umuntu atifitemo imbaraga zo gukurikira YEZU KRISTU ntiyiyumvemo n’umuhamagaro wo gufasha abandi muri iyo nzira, biragoye kuzamubona yemye igihe cyose. Dukwiye gusaba dukomeje bene izo ngabire zituma abantu bakora urugendo rukomeye rwo kunga ubumwe na YEZU KRISTU no kwifuza mbere ya byose kubana na We mu ijuru ubuziraherezo.

Iryo juru ni cyo gihugu nyakuri cy’Isezerano twimirije gutahamo. Kujandajanda mu mibereho yacu twumva bya nyirarureshwa abatugira inama, ni ikimenyetso cy’uko igitekerezo cy’ijuru kituri kure. Iyo ari uko bimeze, nta n’ubwo twirwa twigora mu buzima, twikorera ibitubangukiye bituryoheye. Kubahiriza Amategeko y’Imana tubigendera kure. Bityo intambwe ikomeye yo kwigobotora iby’isi ikomeza kutubera inzozi. Naba n’uriya muntu twumvishe mu Ivanjili: we rwose yari yaravuye mu nzira z’urwango zijyana ku bwicanyi, yagenderaga kure ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, ibyo kwiba no gushinja ibinyoma byamuteraga iseseme kuko yimirizaga imbere kubaha ababyeyi be no gukunda abandi nk’uko yikunda. Ibyo byose yabigezeho kuko yashakaga muri we Ubugingo bw’iteka hasigaye gusa gushyira ku munzani imitungo ye akibonera ko umuyaga uyirusha kuremera.

Ngaho rero natwe duhore twisuzuma turebe niba dushaka ijuru bituvuye ku mutima, turebe niba turwana intambara yo gutsinda ibishuko byose bigamije kutubuza kubaha Amategeko y’Imana, maze dupime ibyo dutunze tubigereranye n’ubukungu butuzigamiwe mu ijuru.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu badusabire.

UMUTAGATIFU WA NONE

19 KANAMA

 

Yohani Ewudesi, Ezekiyeri Moreno, Ludoviko, Sixto wa 3, Majini, Umuhire Guerrico (Geriko).

Mutagatifu Yohani Ewudesi 

Mutagatifu Yohani EudesiMutagatifu YOHANI Ewudesi yabayeho kuva ku wa 14 Ugushyingo 1601 kugeza ku wa 19 Kanama 1680 mu Bufaransa. Yabaye umusaserdoti w’umumisiyoneri. Yashinze imiryango 2: YEZU na MARIYA (Eudistes); Bikira Mariya Umwamikazi w’Urukundo n’Amirukiro. Ni Mutagatifu Yohani Ewudesi watangije igikorwa cyo kurangamira Umutima utagira inenge wa YEZU na MARIYA.

Nyuma y’amashuri ye yisumbuye na Tewolojiya mu Ishuri ry’abayezuwiti riri ahitwa Caen, Mutagatifu Yohani Eudesi, mu 1623, yinjiye mu Muryango wari warashinzwe na Karidinali Petero Bérulle. Amaze guhabwa ubupadiri yasubiye aho yavukiye ashingwa iyogezabutubwa muri rubanda. Muri ibyo bihe, Kiliziya yari yaratangiye gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Konsili ya Trente (1545-1563) irimo kwita ku burere bw’abapadiri.

Ni mu mwaka wa 1641 yashinze wa Muryango wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Urukundo wakiraga kandi ugafashiriza hamwe abiberagaho mu buraya. Muri ibyo bihe, yashinze ishyirahamwe ry’abasaseridoti biyemeje kwita ku burere bw’abaseminari n’amahuriro yo kwigisha Inkuru Nziza.

Mutagatifu Yohani Ewudesi watangije Liturujiya yo kurangamira Imitima ya YEZU na MARIYA, ni umwe mu bantu b’ingenzi mu Buyobokamana bwo mu Bufaransa mu kinyejana cya 17 (École Spirituelle Française du XVIIè S.). Yanditse ibitabo byinshi by’ubusabaniramana.

Amaze kwitaba Imana, Umubiriwe washyinguwe mu Kiliziya y’Imitima Mitagatifu ya YEZU na MARIYA mu Iseminari y’i Caen mu Bufaransa. Mutagatifu Yohani Ewudesi yashyizwe mu rwengo rw’Abahire na Papa Pio wa 10 ku wa 25 Mata 1908, ashyirwa mu Batagatifu ku wa 31 Gicurasi 1925 na Papa Pio wa 11.

Mutagatifu Yohani Ewudesi asabire abantu bose bitangira uburere bw’abasaseridoti.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho