Ijambo ry’Imana ritubeshaho

AMASOMO : – I Yh4,19-5,4  – Lk 4, 14-22

  1. Yezu atubwirira mu bimenyerewe

Yezu atangira ubutumwa bwe yabikoze mu buryo bumenyerewe.  Ntako bisa kumva ko n’Umwana w’Imana ubutumwa yabutangiriye mu isengero, aho yakuriye, aho bari bamenyereye kumva Ijambo ry’Imana. Nta gushidikanya ko isomo basomye ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi bari bararyumvise inshuro nyinshi. Bari baragerageje gusobanukirwa no gutegereza igihe ibyo umuhanuzi yavugaga bizuzurizwa. Umuntu yakwemeza kandi ko abari bagiye mu isengero batari biteguye kumva inyigisho nk’iyo bumvise, baratunguwe kandi batungurwa neza. Biyumviye n’amatwi yabo amizero ya Israheli.

2.  Yezu yazanye Inkuru Nziza.

Mu byo umuhanuzi yahanuye, Yezu aratubwira ubutumwa bwe mu magambo make: ni Inkuru Nziza. Iyo nkuru nziza ariko igenewe abakene. Ntabwo ari abakene mu butunzi bw’iyi si uko dusanzwe tubyumva, ni abakene b’iyo Nkuru Nziza, abayikeneye. Abafite icyo babura bategereje uwabatabara. abababaye bahangayitse bihebye ku buryo bunyuranye.  Twese turi abakene kuko dukeneye impuhwe z’Imana mu bintu byinshi.

Turi imbohe. Uretse imbohe ziri mu mabohero anyuranye zaboshywe n’abantu, hari imbohe z’iminyururu ya Sekibi. Iyi minyururu rero ntawuyikingiye. Turi imbohe z’icyaha, turi imbohe z’ibishuko binyuranye bishaka kwigarurira imibereho yacu. Bitangira ari ibishuko bikarangira ari umuruho tuboshye tudanangiye. Uko ibishuko bitinda cyangwa bigaruka kenshi bishobora kutugusha, bimwe by’urugiye kera ruhinyuza intwari. Iyo tuguye ntidutabaze  Yezu ingoyi y’icyaha irushaho gukomera kugisokamo bikazaruhanya. Hakaba ubwo umunyabyaha ababazwa no kuba atabasha gusoka mu bibi arimo n’ubwo aba abyifuza  akabura intege. Yezu akaza gutangariza imbohe ko zibohowe.

Turi impumyi. Mu rugendo rw’ubu buzima turimo dusitara kuri byinshi, tugonga byinshi nk’izindi mpumyi. Ntitubasha kubona mbere imitego ya Sekibi. Ntitubona ibyiza Imana ihora iduhamagarira ahubwo tukabyitiranya. Kubona ibimenyatso by’ibihe biratugora . Yezu akaza kubwira impumyi ko zihumutse. Ubundi tukabasha guhitamo ikiza.

Turatsikamiwe. Uretse kuba hari abatsikamirwa n’abategeka b’iyi si , gutsikamirwa kubi ni uko kuri roho. Hari uwagize ati umuntu wifitemo ubwigenge nta wushobora kubumwambura. Ubwigenge ntahandi buva uretse mu kwizera. Ni yo umuntu yaba atsikamiwe n’abandi yizera ko Imana isumba byose kandi igenga byose agira amahoro muri we kuko urumuri rwa Nyiribiremwa rumumurikira agahorana umucyo utamanzuye.

Nyamara n’iyo ku bigaragara ntacyaba kimubangamiye ariko nta rumuri akomora ku kwizera Nyiribiremwa,  ahora yijimye mu maso, ahangayitse kuko atabona imbere. Aba atsikamiwe n’umwijima umubuza kugenda yemye. Abenshi mu bibwira ko bigenga baratsikamiwe kuko nta bwigenge bw’abana bifitmo. Batsikamiwe n’ikinyoma kuko nta kuri kuduha kwigenga bifitemo.

3. Ineza ya Nyagasani iduhoreho 

Amagambo y’ineza ateye ibyishimo Yezu yabwiye abaturanyi be ntahwema kuyatubwira. Kuyumva bisaba kujya mu isengero. N’ubwo hari mu rusisiro rw’iwabo Yezu ntiyagiye ku rubuga ngo atangaze ubutumwa bwe. Yagiye mu ngoro kandi abivuga yifashishije Ijambo ry’Imana. Ni ngombwa ko ukuri tuvuga, ukuri twamamaza, twibaza niba kujyanye n’Ijambo ry’Imana. Ni henshi mu Ivanjili tubona ko Yezu yifashishaga Ibyanditswe kugira ngo asobanure, yigishe. Ni byiza ko inyigisho zacu ibitekerezo byacu tubyubakira ku Ijambo ry’Imana. Hari ubwo rero abantu biha gusobanura iby’Imana bakorersheje iby’inyurabwenge ryabo. Iby’Imana tubisanga mu ijambo ryayo. Nitureke Imana itwigishe ikoresheje Ijambo ryayo tumurikiwe na Roho wayo.

Imana yo itubwirira mu Byanditswe Bitagatifu ikomeze kubasakazaho impuhwe zayo

 

Padiri Charles Hakorimana

Madrid /Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho