Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 14 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 13 Nyakanga 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 49,29-33;50,15-24; 2º. Mt 10,24-33 

Imana Data Ushoborabyose, nasingizwe We ushobora kureba inabi yacu akayihinduramo ibyiza. Byabereye isomo ryiza Yozefu. Kugambanirwa na bene se, byashoboraga no kuba byaramugejeje ku rupfu. Ariko Imana yaramurokoye ndetse imugira umuntu ukomeye mu bwami bwa Farawo. Aho ni ho Yozefu yigiye URUKUNDO.

Ku isi ntihagwiriye inabi gusa. Ntibyashoboka kuko Senabi atari we ugenga byose. Ni yo mpamvu tudakwiye kwitegereza inabi gusa itwugarije cyangwa itugiriwe. Abantu barahaguruka bakaguhigira bakakubushabusha bakakwanga rwose. Guhura n’abandi baguhumuriza bagukunze, birakuzahura. Tekereza rero Urukundo Imana igaragariza buri wese! Zirikana ibyiza byose Imana yaremye! Turirimba kenshi muri Nyir’ubutagatifu ngo Ijuru n’isi byuzuye ikuzo rya Nyagasani. Uwitegereje neza akazirikana bicengeye, yibonera iryo kuzo ry’Imana rituganisha ku cyubahiro tuyifitiye.

Guhemukirwa ni kimwe mu bintu bidukomeretsa cyane bigasiga inkovu idasibangana mu mutima. Uhemukiwe akenshi ariheba akagira umujinya cyane cyane iyo ubuhemu bumugiriwe bumugizeho ingaruka mbi. Nyamara nta muntu uhemukirwa yizeye Imana ngo imutererane. Nta n’umwe ijya yirengagiza. Gusobanukirwa n’iyi ngingo, ni ko gukira igikomere cy’icyaha wagiriwe maze ukarangamira So wo mu ijuru. Uzabona ko inabi wagiriwe ihinduwemo ibyiza bikomeza roho yawe n’abavandimwe. Nyuma y’imyaka myinshi, Yozefu yazirikanye amateka y’ubuzima bwe n’ukuntu yahemukiwe, ariko abonye ukuntu Imana imurokoreye umuryango wamusanze mu Misiri, ayisingiza ababarira abikuye ku mutima bene se. Dufite n’izindi ngero nyinshi: ubuhemu Mutagatifu Mariya Goretti yagiriwe bwasumbwe kure n’ubutagatifu yabereye Kiliziya no ihinduka ry’umusore witwaga Alegisanderi.

Twakire uyu munsi isomo ryo kutareba ibibi gusa, kumenya ibyiza Imana itugirira iducira akanzu gahoro gahoro, ni cyo kitugarurira icyizere. Twirinde kandi kugira ubwoba rwagati mu bantu b’indyarya n’abagome. Nta cyo bashobora gutwara roho zacu kuko n’aho batwica, ubuhamya bwacu bwakiza benshi. Ni byo YEZU yashatse kubwira abigishwa be badakwiye kugira ubwoba mu guhamiriza bose iby’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Ntibakwiye gutinya abica umubiri ahubwo bakwiye kwihatira kurangwa n’ubumwe n’urukundo mu maso y’abantu bose.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu badusabire.

ABATAGATIFU KILIZIYA IHIMBAZA KU YA 13 NYAKANGA

Heneriko, Ewujeni, Yoheli, Silasi, Anakleti, Tereza wa Yezu wa Andes, Esidarasi Umuhire Yokobo n’Umuhire Yakobo wa Varazze

Mutagatifu Tereza wa Yezu wa Andesi (1900-1920)

Uyu mwana w’umukobwa Tereza yavukiye ahitwa Santiyago mu gihugu cya Shili ku wa 13 Nyakanga 1900. Igihe abatizwa, bamwise Yohana Enriketa- Yozafina w’Imitima Mitagatifu- Fernandezi Solari (Juana Enriqueta Josefina de los Sagrados Corazones Fernández Solar). Kugeza n’ubu bakomeje kumwibuka ku kazina ka Yohanita. Yakuriye mu muryango mugari ari kumwe na se Misheli Ferinandezi na nyina Lusiya Solari, basaza be batatu na benenyina (abakobwa) babiri, nyirakuru ubyara se, ba nyirarume na ba nyirasenge ndetse na babyara be. Uwo muryango mugari ntiwari ukennye ariko abawugize bihatiraga kubaho mu kwemera kugaragarira amaso y’abantu.

Yohana yatangiye amashuri ye muri Koleje y’ababikira b’abafaransa bo mu muryango w’Umutima Mutagatifu. Ageze ku myaka cumi n’ine, Roho w’Imana yamuhumekeyemo maze yiyemeza kwegurira ubuzima bwe Nyagasani ari uwihayimana mu Barumelita babaho mu bukene (batambara inkweto). Icyifuzo cye cyujujwe ku wa 7 Gicurasi 1919 ubwo Yohana yinjiraga muri Monasiteri ya Roho Mutagatifu mu baturage ba Andesi mu birometero 90 uvuye i Santiago. Ku wa 14 Ukwakira 1919, uwo mukobwa yahawe umwambaro w’Abakarumelita atangira Novisiya ku izina rya Tereza wa Yezu.

Imana yari yarahishuriye Yohana kuzapfa akiri muto. Ni we ubwe wabibariye mwarimu we asigaje ukwezi kumwe ngo yitahire. Uko gushaka kw’Imana yakwakiranye ituze n’ukwizera kuko yemeraga ko mu ijuru ari ho azakomereza ubutumwa bwo kumenyekanisha urukundo rw’Imana.

Yafashwe n’indwara ya tifusi y’igikatu iramushegesha. Mu kwihangana gukomeye, yakiranye ibyishimo amasezerano y’abihayimana yemerewe gukora ku ya 7 Mata 1920. Ubwo hari hasigaye amezi atatu ngo yuzuze imyaka 20 y’amavuko, yari asigaje amezi atandatu ngo arangize Novisiya ye kugira ngo abone gukora amasezerano. Yasanze Imana Se mu ijuru ku gicamunsi cy’uwa 12 Mata 1920, apfa akiri umunovisi w’Umukarumelita utambara inkweto.

Urugero uwo mwana yadusigiye

Yakunze amabanga y’Imana akiri muto cyane. Afite imyaka itandatu, bamubonyeho gukunda Imana kuruta bose na byose. Mu nyandiko ze za buri munsi, dusomamo ubu buhamya: “Igihe habaye umutingito mu w’1906, nyuma yaho gato, Yezu yatangiye gutwara umutima wanjye” (Diaire, n. 3, p. 26). Yari afite bwenge butangaje mu gukundwa no gukunda. Imana yamuhaye kwiyumvira ko imuri iruhande, ayumvisha ubwenge bwe maze abana na yo rwose mu bubabare bwe. Yamenye Imana arayikunda, mu kuyikunda arayirundurira nta kuvanga. Yumvise akiri muto cyane ko urukundo atari amagambo gusa ko ahubwo rurangwa n’ibikorwa. Ni yo mpamvu atigeze yemera ko hari ikintu na kimwe cyangwa umuntu wakwitambika hagati ye n’Imana. Yirindaga ikintu cyose kitavuye ku Mana, cyaba igitekerezo, icyiyumviro cyangwa irangamutima.

Nk’uko twese bitugendekera, Yohana yabyirutse yiyumvamo amatwara y’ubwirasi, kwikunda no kwishyira hejuru, ariko aho atandukaniye na benshi muri twe, ni imyumvire yari afite yo kurwana urugamba kugira ngo yitsindemo ibyo byose yumvaga bimuvangira. Ku myaka icumi yahindutse ikiremwa gishya: mu gihe yiteguraga guhabwa Ukarisitiya bwa mbere, yumvise ko Imana ubwayo igiye kuza gutura mu buzima bwe. Ni bwo yihatiye kwikuzamo imigenzo yose yamufasha kwakira izo ngabire. Yihatiye kwikonozamo imitekerereze n’amatwara atajyanye na YEZU KRISTU.

Umunsi ahaweho Ukarisitiya, yagiriwe ubuntu ahabwa ingabire zo gusingiza Imana mu ndimi muri we nyir’izina no kubogamira igihe cyose ku Mana. Kuva ubwo yinjiye mu bucuti bukomeye n’Imana n’ubuzima bw’isengesho buhanitse. Agize imyaka cumi n’ine, Imana yamuhishuriye ko ishaka ko aba Umukarumelita agaharanira ubutagatifu nta kindi. Yahawe inema nyinshi maze nk’umuntu w’urubyiruko yiha wese YEZU KRISTU yihatira kubaho akurikije ingingo z’Ivanjili yirinda ikintu cyose cyamutesha isaro agatakaza ubusugi bwe ku mubiri no ku mutima. Mu gahe gato yamaze ku isi, Yohana yageze ku gipimo gihanitse cy’ubusabaniramana.

YEZU ni We wenyine wari intego y’ubuzima bwe. Yaramukunze bitangaje. Na we rero, YEZU yamwinjiyemo maze amukunda urukundo ruhebuje nk’umugeni we. Uwo mwangavu yifuje kunga ubumwe ijana ku ijana n’Uwamukunzeamupfira ku musaraba; ageze ku myaka cumi n’itanu yiyemeje gukora amazezerano y’ubusugi bw’umubiri n’umutima yagendaga avugurura buri minsi icyenda. Impumuro y’ubutagatifu yakwiriye mu buzima bwose bwa buri munsi. Mu rugo, ku ishuri, mu rungano, bu babaga bacumbitse hamwe na we mu biruhuko. Abo bose yabakoragaho ubutumwa abishimikiriye kugira ngo bamenye YEZU bamwemere bakire.

Yohana yari muto ariko ab’urungano bamubonaga nk’urugero rwabo bagakunda kumugisha inama. Yahoraga yishimye afite urugwiro n’igikundiro agakunda gukina n’abandi n’umutima usabana. Mu gihe cy’ubugimbuke, yari afite imbaraga za roho ku buryo atigeze ata umurongo. Yazivomaga mu kwigomwa no mu isengesho. Uko yitwaraga inyuma byashushanyaga rwose ubwiza w’Uwari umutuyemo, YEZU KRISTU. Abo babanaga mu muryango ntibatinze kubibona bakabisingiriza Imana.

Mutagatifu Tereza wa YEZU wa Andesi yashyizwe mu bahire na Papa Yohani Pawulo wa II ku wa 3 Mata 1987 i Santiago ya Shili. Ibirori byo kumushyira mu rwego rw’abatagatifu byabaye ku wa 21 Werurwe 1993. Umubiri we uruhukiye muri shapeli ya Auco-Rinconada ya Andesi. Abantu batabarika bahakorera ingendo nyobokamana bamwisunga ngo abasabire ihumurizwa, urumuri no kugenda mu nzira nziza igana Imana. Ni mu gihe, ni we mutagatifu wa mbere wa Shili; hanze y’Uburayi, ni we mutagatifu wa mbere w’umukarumelita utambara inkweto; ni uwa kane wafashe izina rya Tereza muri Karumeli nyuma ya ba Tereza i Avila, i Floresiya n’i Lisieux.

Ubuzima bw’uyu mwana witagatifuje, buraduhamiriza ko abatagatifu bariho kandi bazabaho muri Kiliziya kugeza igihe izashirira. Gusa burya ubukristu bwonkwa kuva mu mashereka. Ni yo mpamvu dusabira ababyeyi babatijwe kwita ku butagatifu bw’abana babo.

Tereza wa YEZU we, sabira ubusugi bw’urubyiruko abakobwa n’abahungu, bamenye YEZU KRISTU maze bigane BIKIRA MARIYA abarinde ibibashukamirije bibashuka.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho