Inyigisho yo ku munsi w’Intebe ya Mutagatifu Petero i Roma

INYIGISHO KU MUNSI W’INTEBE Y’UBUTEGETSI BWA PETERO MUTAGATIFU I ROMA

Ku ya 22 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Bavandimwe, uyu munsi Kiliziya y’isi yose irizihiza umunsi w’Intebe y’ubutegetsi bwa Mutagatifu Petero i Roma. Amateka ya Kiliziya avuga ko mu kinyejana cya mbere, Mt Petero yaba yarigishije Umusenateri w’ i Roma witwa Pudens akamuhindura akaba Umukirisitu, maze na we akamuha intebe yari ikoze mu giti, Petero akazajya ayicaramo kenshi arimo kwigisha, ubwo yari Roma, kugeza igihe yicwaga ahowe Imana. Ngo iyo ntebe yakomejwe gukoreshwa n’Abapapa benshi bamusimbuye ikanagaragaza n’ubukuru bw’uyicayeho muri Kiliziya. Ni Papa Alexandre wa VII (mu kinyejana cya 17) waje kuyifunikisha neza nuko bayishyira muri imwe muri Chapelle yo ku ruhande muri Bazilika ya Mt Petero i Roma.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Kinyejana cya kane i Roma. Si ukwizihiza rero iyo ntebe ikoze mu giti Petero yicaragaho, ahubwo ni ukuzirikana rya Jambo Yezu yabwiye Petero Intumwa nk’uko twabyumvise mu ivanjili uko yanditswe na Mtayo, ati: “ Petero, uri urutare kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye.” Ni koko Kiliziya Imwe, Ntagatifu, Gatolika ishingiye ku Ntumwa kandi umukuru wayo nk’uko Yezu ubwe wayishinze yabigennye ni Mutagatifu Petero. Ndetse yaranamubwiye ati: “Komeza abavandimwe bawe mu kwemera”, arongera ati: “Ragira intama zanjye”. Ni koko Intumwa zose Yezu yarazitoye azituma kujya kurangiza bissesuye umurimo yatangiye wo kwigisha amahanga yose, kuyayobora ku Mana imwe rukumbi no kuyatagatifuza. Ibyo ariko ntinabuza ko yashyizeho Mutagatifu Petero ngo azibere mukuru bityo na Roma yitangiye, akayigisha kugeza ubwo apfuye, ikaba nkuru muri Kiliziya.

Mu kwizihiza uyu munsi rero, bakristu bavandimwe, tuzirikane ko Mutagatifu Petero yagiye agira abasimbura benshi kuri iyo ntebe, urwo ruhererekane rukaba rutugejeje ubu kuri Papa Fransisko. Ni igihe cyo kumusabira rero kugira ngo akomeze atubere inkingi ikomeye kandi ikomeza ukwemera kumwe muri Kristu, kandi Roho Mutagatifu akomeze amumurikire mu byemezo bikomeye agenewe gufata. Turasabira cyane abayobozi ba Kiliziya (Abepiskopi) cyane cyane Papa, kugira ngo, nk’uko Petero yahamije ashize amanga ko Yezu ari Kristu Umwana w’Imana nzima, nabo bagumye kumuhamya kandi bakomeze imbaga baragijwe mu mvugo no mu ngiro. Nk’uko Ibaruwa ya mbere ya Petero yabivuze, tubasabire gukenura ubushyo bw’Imana baragijwe , nta gahato, ahubwo babigirane ubwende nk’uko Imana ibishaka; babyemere atari ukwishaira amaronko, ahubwo ari ukugira ngo bitangire abandi. Nitubasabire kubera bose urugero, bayoborane ubugwaneza nta gitugu, maze igihe umushumba mukuru azigaragariza bazahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.

Mutagatifu Gregori Mukuru ni we wajyaga agira inama abantu bayobora abandi, akavuga ko umuyobozi uyu wa nyawe ari umuntu wagombye kugira ibi bikurikira:

  1. La gravité: ngo ni nko kumenya kwitanga nta gihembo (cyo kuri iyi si) utegereje, udaharanira ikuzo ryawe, ahubwo ugakora byose ugirira Kristu na Kiliziya ye. Ni ukugira umwete, ukigana Kristu utaraje gukorerwa, ahubwo waje gukorera abandi no gutanga ubuzima bwe ngo bube inshungu ya bose.

  1. La droiture: ngo ni nko kugira umutima utunganye, umuntu akamenya guhuza imvugo n’ingiro, agashyira mu gaciro, ntagengwe n’irari ry’umubiri (dore ko ryoretse benshi), akirinda agakabyo mu mvugo no mu myitwarire, akamenya kurangiza neza ibyo ashinzwe kandi akagira n’umutima wumva abatishoboye.

  2. La science: ngo umuyobozi yagombye kuba umuntu uhugukiwe n’iby’Iyobokamana, ibijyanye n’ubuzima bwa roho kandi akamenya kubihuza n’imiterere y’abantu b’ibihe bitandukanye ndetse n’imico itandukanye, kuko burya Kiliziya nta cyagombye kuyisoba mu mibereho ya muntu.

Bavandimwe, ibi byose n’ibindi byiza, kuri uyu munsi dusabwe gusenga tubisabira abayobozi ba Kiliziya cyane cyane Papa wacu Fransisko kugira ngo Kiliziya igende irushaho kujya mbere mu kwemera no mu rukundo, ibere Kristu umugeni uyizihiye, maze umunsi azagarukira mu ikuzo, twese abayigize tuzaronke ikamba ry’ubugingo bwi’iteka.

Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya adusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho