Isi y’ubu ikeneye cyane abigisha Ivanjili atari mu magambo gusa

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 5 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 11 Gashyantare 2014 – BIKIRA MARIYA MWAMIKAZI WA LOURDES

Mwayiteguriwe na Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

AMASOMO : 1Bami 8,22-23.27-30; Zaburi 83,3,4,5.10,11abc; Mk 7,1-13

Bakristu bavandimwe, ejo Igitabo cya 1 cy’Abami cyadutekerereje ukuntu Umwami salomoni amaze kubakira Uhoraho Ingoro nziza cyane, Israheli yose abato n’abakuru ndetse n’ibikomerezwa byose, batuye ibitambo binoze maze bagatuza Ubushyinguro bw’Isezerano muri iyo Ngoro yeguriwe Uhoraho. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro. Umwami Salomoni ati: “ Uhoraho wiyemeje gutura mu gihu kibuditse! Dore nakubakiye inzu ihebuje, aho uzatura iteka ryose.”

Turashima cyane Umwami Salomoni umutima wuje ubuyoboke yari afitiye Uhoraho n’icyubahiro cyose yamuhaye. Bavandimwe ni byiza ko natwe uko dushoboye kose, twakora iyo bwabaga tukajya tugerageza gutunganyiriza Uhoraho Ingoro zimukwiye aho turi hose. Yenda za Kiliziya cyangwa “chapelle” dusengeramo sitwe twazubatse, ariko tugomba no kuzitaho, tukazisukura, tukazitaka… Ariko tukanazirikana cyane cyane ko imitima yacu igomba kuba Ingoro nzima z’imana. Twirinde kuyandavuza twiziringa mu byaha kuko Nyagasani ntaturana na byo.

Noneho Salomoni araterura agasenga aranguruye ashimira uhoraho udahwema kubaba hafi akarangiza amaserano yagiriye abasokuruza kandi akita kuri Israheli yose. Arasaba Uhoraho kuzajya abababarira igihe bateshutse ku nshingano zabo bakamutakira muri iyi Ngoro y’agahebuzo. Bavandimwe, natwe Uhoraho atugirira ibyiza byinshi cyane. Rwose tutari kumwe ntacyo twakwimarira. Nimucyo rwose tujye tumushimira, duterure dusenge, tumusingize, yemwe tunabitoze n’abandi uko dushoboye kose. Burya isengesho riduhoza mu bumwe n’uburyohe bw’Imana, tukumva umutima uhehereye, tugatura kandi tugaturiza mu rukundo rwayo. N’aho twababazwa n’iby’iyi si bihita gute, ntabwo ibyo byishimo by’Imana byakwigera bicubangana. N’aho twateshuka gato tugacumura-ariko tukomba kubyirinda- tuzi ko impuhwe z’imana ari zo buhungiro bwacu.

Mu isengesho kandi, twigiramo kumenya ugushaka kw’Imana no kukurangiza nta mananiza yandi. Ubu se natwe koko dukwiye kwirirwa tugisha Yezu impaka za ngo turwane nka bariya bafarizayi n’abigishamategeko twumvise mu Ivanjili? Ni twe se dukwiye kubahisha Uhoraho akarimi gusa nyamara imitima yacu imuri kure? Tuzirikane ko isi y’ubu ikeneye cyane abigisha Ivanjili atari mu magambo gusa ahubwo cyane cyane mu bikorwa bigaragaza uwo twemera. Kandi burya, abashatse kunangira ntibabura urwitwazo kimwe n’uko abiteguye gukorera Nyagasani bahorana umutima wiyoroheje, bakanezezwa no guharanira ikimushimisha.

Dusabe inema yo gukunda cyane gusenga no gushyira mu bikorwa ugushaka kw’Imana.

Bikira Mariya umwamikazi wa Lourdes adusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho