Isomo: 1 Yohani 1,5-10; 2,1-2

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 1,5-10; 2,1-2

Dore rero ubutumwa twamwumvanye, ari na bwo tubasohojeho: Imana ni urumuri, kandi muri Yo ntiharangwa umwijima na busa. Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo», nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri. Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose. Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira», tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo. Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose. Niba rero tuvuze tuti «Nta cyaha twigeze dukora», tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo ntiritubemo. Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose.

Publié le