Isomo: Intangiriro 1,20-31 ; 2,1-4a

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 1,20-31; 2,1-4a

Imana iravuga iti «Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, mu nsi y’ikirere cy’ijuru!» Imana irema ibikoko nyamunini by’inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. Imana ibiha umugisha, ivuga iti «Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!» Burira buracya, uba umunsi wa gatanu. Imana iravuga iti «Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izishobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!» Biba bityo. Imana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!» Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha, irababwira iti «Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!» Imana iravuga iti «Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama; bizaba ibiryo byanyu. Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, icyikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera bitohagiye ngo birishe!» Nuko biba bityo. Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu. Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora. Ngayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi.

 

Publié le