Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Andereya, Intumwa

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 10,9-18

Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe. Kuko Ibyanditswe bivuga ngo “Umwemera wese ntazakozwa isoni.” Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose. Kuko “Umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani azarokorwa.” Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera? Bakwemera bate se Uwo batarumva? Bamwumva bate ntawamwamamaje? Bamwamamaza bate niba batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza!” Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati “Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu?” Bityo rero, ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu. Reka nanjye mbabaze: mbese ntibumvise?Barumvise. Ahubwo ndetse ngo “Ijwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi.” Nongere mbaze: mbese Israheli yaba itarasobanukiwe? Musa ni we wabanje kuvuga ati “Nzabaharika ikitari umuryango muterwe ishyari n’ihanga ritagira ubwenge.”

Zaburi ya 18 (19), 2-3,4-5ab

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana!

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

Publié le