Isukure ugarukire Imana

Tuzirikane Ijambo ry’Imana ryo ku wa Kabiri taliki ya 23 Gashyantare 2016, Icyumweru cya 2 C, cy’ Igisibo.

Amasomo: Is 1, 10.16-20; Zab 49, 8-9.16bc-17.21; Mt 23, 1-12.

Bakristu nshuti z’Imana, liturujiya y’ijambo ry’Imana iduhaye akanya ko kwikebuka tukisuzuma kugira ngo turebe aho duhagaze mu rugendo rwacu rw’igisibo. Umuhanuzi Izayi aratwibutsa umwe mu migenzo z’igisibo: kwisukura no kugarukira Imana duharanira kwisubiraho no gukora icyiza bityo bikaduhesha kurya ku mbuto y’ibyiza by’igihugu cy’isezerano, bitaba ibyo  inkota ikatwahuranya; yabivuze muri aya magambo: “Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa byanyu bibi, kandi muherukire aho kugira nabi, nimwihatire kugira neza [….] niba mwiyemeje kumvira muzarya ku byiza byeze mu gihugu. Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni uhoraho ubivuze” (Is 1, 16-17a.19-20).

Nshuti z’Imana namwe bantu b’umutima mwiza, nta mahirwe y’umunyabyaha, umukiro we ni amanjwe, amahirwe agira ni amwe gusa, ni uko Imana itamwanga, ahubwo yanga icyaha cye, kandi igahora imutegeye amaboko kugira ngo imwakire igihe cyose yiyemeje kugaruka kuko “umugiranabi naramuka yanze ibyaha bye byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, azabaho ntazapfa” (Ez 18, 21). Ni yo mpamvu Kiliziya Umubyeyi wacu idushishikariza buri gihe -by’umwihariko mu Gisibo- ibinyujije muri liturujiya y’ijambo ry’Imana kwisubiraho, kwihana no kugana isoko ifutse y’impuhwe z’Imana mu isakaramentu rya Penetensiya. Ese mu maso y’Imana waba ubarirwa mu bagiranabi? Mu bagomeramana? Mu byigomeke? Muvandimwe, dore igihe gikwiye cyo kwakira impuhwe n’imbabazi by’Imana ni iki. Baduka bwangu, shyira nzira usange umusaseridoti utitaye ku bunyantege bwe waba umuziho, maze igihe akuramburiraho ibiganza bye Yezu Kristu “akugirire impuhwe, aguhe amahoro, agukize ibyaha byawe” maze urebe ngo urahimbarwa ugatera hejuru uranguruye ijwi uti: “Nzaririmba iteka ryose impuhwe zawe Nyagasani”. Kuko rero umuntu ubaho mu butungane ni we uzabona agakiza k’Imana, icyampa ngo twese abasaseridoti n’abalayiki duharanire ibikorwa by’ubutungane maze dushobore gusogongera ku byiza by’ijuru tukiri hano ku isi! Ibyo tuzabishobozwa n’iki? Ni byo Yezu Kristu atwibutsa mu Ivanjili y’uyu munsi agira ati “Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa” (Mt 23, 11-12).

Yezu Kristu mu nyigisho ye ashishikajwe no kutwereka ko yaduhaye abadutungira agatoki ibyo tugomba gushyira imbere mu guharanira ubutungane: abashinzwe umurimo wo kwigisha, gukangura, gutota no gushishikaza imbaga, ariko ntiyifuza ko duhera kuri ako gatoki badutungira, ni ngombwa kukarenga ukareba ibiri inyuma yako, mu gihe abigisha batahira kwerekana inzira ariko bo ntibayinyuremo! Mbega akaga kubaho umeze nk’icyapa kerekana inzira ariko cyo kitayizi? Mbega umwaku gufata inzira uri umushoferi ukirengangiza amabwiriza y’icyapa? Nta kindi gikurikiraho utetse ihazabu n’ibihano.

Bakristu namwe bantu b’umutima mwiza, icyo Yezu apfa n’aba bafarizayi n’abigisha mategeko ni ubucabiranya bwabo, ukwishushanya, guharanira kugaragara neza, kwikuza, kwirengagiza babishaka ukuri n’ubutabera no guhatira abo bashinzwe gukora ibyo bo badashobora no kurota mu nzozi! Mu ijambo rimwe ni indyarya zujuje ibyangombwa, ni abatware si abagaragu.

 Bakristu namwe bantu b’umutima mwiza, hari uwavuga ati: iyi nyigisho ya Yezu ntindeba kuko njye si ndi umwepiskopi, si ndi umupadiri, si ndi umudiyakoni, kuko ni bo bashinzwe kwigisha mu Kiliziya,ntaho mpuriye n’ubufarizayi! Ku ruhande rumwe ndemeranya na we ko iyi nyigisho ari bo ireba mbere na mbere, kuko inyigisho batanga zigomba guherekezwe n’ibikorwa bihamya ibyo bigisha. Ariko ku rundi ruhande unyemerere nkwereke ko nawe iyi virusi udafite urukingo rwayo: niba uharanira kwishushanya imbere y’abantu wambaye uruhu rw’intama kandi uri impyisi n’ikirura, uri umufarizayi. Niba uharanira guhabwa icyubahiro no kwerekana ko ukomeye aho ugeze hose, nta kwicisha bugufi wigiramo uri umufarizayi. Niba uharanira kurenganya abandi cyangwa wanga gutunga agatoki akarengane ngo utikura aho wari wicaye, uri umufarizayi. Niba ushaka ko abantu bakugirira impuhwe kandi wowe udashobora kuzigirira abandi, uri umufarizayi,… ibi rero n’ibindi wakwiyongereraho bikwereke ko urugamba rwo guhinduka rutureba twese abigisha n’abigishwa mbere ya byose dushyira Imana imbere nk’Umubyeyi, umwigisha n’umuyobozi w’ukuri kandi uyobora ku Kuri.

Dusabe twese Nyagasani kugira ngo adutoze kwicisha bugufi no guharanira kugirira abandi neza, maze iyo neza ijye idutanga imbere buri gihe izatwinjize mu Bugingo bw’iteka kuko uwo dukurikiye na we yaranzwe no kugira neza aho anyuze hose.

Dusabe: “Nyagasani Mana yacu, turakwinginze: gira ubuntu uragire Kiliziya yawe ubudahwema, kuko tutagufite twagwa bitewe na kamere yacu. Buri gihe rero ujye uturamira, utugobotore mu bitugirira nabi, maze utuyobore ku bidukiza. Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bihora bisimburana iteka” (Isengesho ry’ikoraniro).

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Théophile NKUNDIMANA,

Vic/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho