Nuko ako kanya ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, hafi ya Betsayida, we asigara asezerera abantu. Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga. Umugoroba ukubye, ubwato buba bugeze mu nyanja hagati, we akiri imusozi wenyine. Abona abigishwa be bananijwe no kugashya, kubera umuyaga wahuhaga ubarwanya. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja, ndetse ashaka no kubacaho. Babonye agenda hejuru y’inyanja, bakeka ko ari baringa bavuza induru. Bose bari bamubonye, bagira ubwoba. Yezu ni ko kubavugisha ati «Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba.» Nuko abasanga mu bwato, maze umuyaga urahosha. Barushaho gutangara, kuko batari bumvise iby’imigati; imitima yabo yari ikinangiye.