Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,39-56 – Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu – Ku ya 31 Gicurasi

Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.» Nuko Mariya na we aravuga ati

«Umutima wanjye urasingiza Nyagasani,

kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.

Kuko yibutse umuja we utavugwaga;

rwose, kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.

Ushoborabyose yankoreye ibitangaza,

Izina rye ni ritagatifu.

Impuhwe ze zisesekarizwa

abamutinya, bo mu bihe byose.

Yagaragaje ububasha bw’amaboko

ye, atatanya abantu birata;

yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo,

maze akuza ab’intamenyekana;

abashonje yabagwirije ibintu,

abakungu abasezerera amara masa;

yagobotse Israheli umugaragu we,

bityo yibuka impuhwe ze,

nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu,

abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.»

Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha.

Publié le