Yezu yari mu rugendo, anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana, bahagarara ahitaruye. Nuko barangurura ijwi, bati «Yezu, Mwigisha, tubabarire!» Ababonye, arababwira ati «Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira. Umwe muri bo, abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. Nuko amwikubita imbere, yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe? Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga?» Nuko aramubwira ati «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.»