Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,41-44 [Ku wa kane,33 gisanzwe]

Amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra, avuga ati «Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. N’iminsi iragusatiriye, maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho.»

Publié le