Imana iraturinde kwihakana Amategeko n’ibikorwa tugomba gukurikiza.

Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 33 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 21 Ugushyingo 2013 – Muyiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Dukomeze dusangire Ijambo ry’Imana Umubyeyi wacu Kiliziya akomeza kudutungisha. Azi neza ko turifitiye inzara n’inyota. Azi ko Ijambo ry’Imana ari ryo ritubeshaho. Umukristu akenera Ijambo ry’Imana nk’uko umuntu wese akenera kurya, kunywa no guhumeka.

  1. « Abandi barayobotse namwe nimuyoboke »

Mu isomo rya mbere, turakomeza kuzirikana ukuntu Abayisiraheli batotejwe igihe cy’ingoma y’Abagereki. Mu rwego rwo gutsimbataza ubutegetsi bwabo, abategesti b’abagereki bashatse ko abaturage nose b’ibihugu bigaruriye ku ngufu bafata imibereho nk’iy’Abagereki. Bose bagomba kuvuga ururimi rw’ikigereki, bakambara nk’abagereki, bakarya nk’abagereki, bakubaka nk’abagereki, bagasenga ibigirwamana by’abagereki. Mu bindi bihugu bari barigaruriye, nta kibazo abategetsi b’abagereki bahuye nacyo. Abaturage bayobotse iyo gahunda nta ngorane, bibagirwa ibyabo hafi ya byose bafata iby’abagereki.

Ikibazo gikomeye cyavutse muri Isiraheli. Abayisiraheli, nako muri kiriya gihe cya nyuma y’Ijyanwabunyago ry’i Babiloni bitwaga abayahudi, banze iriya gahunda mbi yo gusenga ibigirwamana kandi bazi Imana y’ukuri . Uhoraho Imana yatoye Aburahamu iramwimenyesha bagirana isezerano. Imana yakuye Abayisraheli mu bucakara bwa Misiri , ikabaha amategeko yayo inyuze kuri Musa bakagirana Isezerano ku musozi wa Sinayi. Iyo Mana niyo yabahaye igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki. Iyo Mana niyo yabagaruye mu gihugu cyabo ibavanye mu bucakara i Babiloni. None ngo nibayibagirwe kubera abategetsi b’igitugu n’iterabwoba baharanira inyungu zabo gusa ! Ntibikabe !

  1. Tuzumvira Imana kuruta uko twumvira umwami

Birumvikana ko bamwe mu Bayahudi bataye ukwemera kwabo bakayoboka ibigirwamana by’abagereki, mbese nk’uriya Matatiyasi yatsinze ku rutambiro. Ni nka bya bindi Abanyarwanda bavuga ngo “uko zivuze niko zitambirwa”. Hari ababitewe n’ubwoba, hari ababitewe n’inyungu izi n’izi, hari wenda n’ababitewe n’ubujiji babandi bavuga ngo byose ni kimwe. Ngo ese hose si Imana basenga !

Icyakora koko ngo ntabapfira gushira. Hari abandi nk’umusaza Eleyazari banze kuva ku izima bakomera ku Mana yabo, bakomera ku kwemera kwabo ndetse bemera kugupfira. Ubwo butwari bwabo bwajyanaga no kwemera izuka. Abemeye kwicwa kubera ukwemera kwabo bari mu byiciro byose. Ejo twumvise umugore n’abana barindwi bemeye kwicwa. Uyu munsi twumvise Matatiyasi nawe wanze gutatira igihango yagiranye n’Imana y’ukuri.

Twongere tumwumve :

« Niba imiryango yose iri mu gihugu cy’umwami imwumvira, buri muryango ukirengagiza imigenzo y’abasekuruza bawo igakurikiza amategeko ye, jyewe, abahungu banjye n’abavandimwe banjye, tuzakurikiza Isezerano ry’abasekuruza bacu.Imana iraturinde kwihakana Amategeko n’ibikorwa tugomba gukurikiza. Ntabwo tuzumvira amategeko y’umwami, atuma duteshuka ku migenzo yacu ku buryo twabogalira iburyo cyangwa ibumoso ». Igitekerezo cye kirumvikana neza kandi umurongo ahisemo urasobanutse. Yanze kuba nyamujyiyobijya kuko azi Uwo yemeye.

Mwumvise ibyakurikiyeho. Abonye bikabije ko amagambo yonyine ntacyo azageraho yiyemeza gukoresha ingufu n’intwaro, atangira kurwanya abagereki ku mugaragaro. Ruriya rugamba Matatiyasi na bagenzi be bazarutsinda maze bakore umunsi mukuru wo guhumanura Ingoro y’Uhoraho kuko Abagereki bari barimitsemo ibigirwamana byabo.

  1. Ubutwari n’ubushishozi

Inyigisho twakura muri aya masomo ni nyinshi. Abarwanya Ingoma y’Imana no muri iki gihe bariho kandi bafite uburyo bwinshi bakoresha. Ubushishozi ni ngombwa. Abategetsi bakoresha uburyo bwinshi kugira ngo bagere ku migambi yabo mibi cyangwe se myiza : gushukisha abantu ibintu, imyanya y’ibyubahiro n’ibindi. Mwiyumvire namwe uko baguyaguya Matatiyasi kugira ngo bagere ku migambi yabo :

« Uri umutware w’ikirangirire muri uyu mugi… ngaho rero ngwino , abe ari wowe ubanziriza abandi kubahiriza itegeko ry’umwami… Bityo wowe n’abahungu bawe mazabarirwe mu nshuti z ‘umwami, muzagororerwe feza na zahabu, n’ibindi by’amoko menshi ».

Matatiyasi n’abe bashoboye kwigobotora ariya macenga. Bahisemo kuba inshuti z’Imana. Bahitamo ubukene no kwibera mu butayu hamwe n’Imana.

Njya nzirikana amasezerano atatu abiyeguriye Imana bakora nkabona baragitsinze. Basezerana ubukene (ni ukuvuga kutaba abacakara b’ibintu by’iyi si), ubusugi (kutihambira ku bantu abo ari bo bose) no kumvira (kutihambira ku gushaka kwabo mbese nka Yezu wavugaga ati « Ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka Dawe ». Aya masezerano twese abakristu twari dukwiye kujya tuyazirikana. Yadufasha mu guhangana n’abashukanyi b’iyi si bashaka kudutesha umurongo mu buryo ubu cyangwa buriya. Ngira ngo muzi ko abana b’isi bagira ishyaka ry’iby’isi kurusha ishyaka abakristu tugirira Ingoma y’Imana.

Ikindi tudakwiye kwibagirwa ni uko ubukristu n’umusaraba bidatandukana.

  1. Yezu aririra Yeruzalemu

Yezu ntako atagize ngo abaturage ba yeruzalemu bahinduke : yarihishije, akora ibitangaza, azengurk hose agaragaza urukundo rw’Imana n’impuhwe zayo. Uyu munsi araririra Yeruzalemu ni ukuvuga abyituye kubera amagorwa giye kuzabagwirira. Bararangaye ntibamenya igihe Imana yabagendereye.

Iyo nsomye iyi vanjili ntekereza amabonekerwa y’i Kibeho. Mariya Nyina wa Jambo yaratugendereye. Ntitwita ku butumwa bwe kubera ko abenshi twari turangariye mu bindi. Abakristu b’i Paris bagize neza kutwibutsa urukundo Nyina wa Jambo adukunda muri ariya masengesho y’iminsi icyenda (noveni) baduteguriye. Amarira ya Bikira Mariya atubere isoko y’ukwisubiraho nyako.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho