Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,20-26 – Ku wa Kane – Icya 10 gisanzwe, Mbangikane

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati “Reka kandi mbabwire : niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru.Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. Jyeweho mbabwiye ko umuntu wese urakariye uwo bava inda imwe, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira uwo bava inda imwe ati ‘Gicucu !’, azabibarizwa mu Nama Nkuru ; namubwira ati ‘Uri umusazi’, azishyurira mu nyenga y’umuriro.Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe ; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana igihe mukiri kumwe mu nzira, kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri : nta bwo uzavamo utishyuye byose kugeza ku giceri cya nyuma.”

Publié le