Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15,9-11 – Ku wa Kane – Icya 5 cya Pasika

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere.»

Publié le