Ivanjili ya Yohani 6,44-51

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,44-51

Nuko Yezu amaze gutubura imigati, abwira imbaga y’Abayahudi ati “Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ‘Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga. Nta wigeze abona Data, uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka. Ni jye mugati w’ubugingo. Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.”

Publié le