Ku munsi w’imperuka

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 31 Gisanzwe

Amasomo Fil 2, 1-4 ; Zab 131(130) ; Lk14, 12-14

Maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’imperuka

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Amasomo Matagatifu yo kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya 31 Gisanzwe, umwaka C araduhamagarira kugira urukundo, urukundo rutarimo imibare, urukundo rutikuririza, urukundo ruzira ishyari n’irari ry’ibintu. Yezu Kristu azi uko tubayeho, azi imibare yacu, azi ibyo dukora byose n’impamvu tubikora! Kuri uyu munsi yatugendereye, kuri uyu munsi yakugendereye wowe ku giti cyawe. Ese aho muvandimwe, witeguye kwakira uwo mushyitsi w’akataraboneka?

Mu Ivanjiri Yezu aradusaba kwirinda gutumira inshuti zacu gusa, cyangwa abavandimwe n’abo dufitanye isano, cyangwa abakize duturanye, tuzi neza ko bazaza mu birori byacu inkokora zireba imbere! Ahubwo akadusaba kurarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. Uwakumva aya magambo ya Yezu yagira ati: “ariko Yezu ntazi aho iterambere rigeze”! Ubu se koko watumira umukene, ibirema, impumyi n’abacumbagira mu birori byawe ukizera ko biri bugende neza? Ubu se ni nde muri bo wakuzanira nibura agakaziye k’inzoga uri bukoreshe mu birori byawe? Ese ubwo ni nde muri bo wakohereza akantu kuri momo ngo nibura hagurwe akaboga k’imbonekarimwe kazwiho gususurutsa ibirori? Ubu se koko ifoto yabo yaba isa ite? ese ubwo nayishyira mu yihe album?

Muvandimwe, wowe ukibaza kuriya, uyu munsi ni wowe Yezu abwira? Harya ubwo ubwiherero ukoresha n’ubwo buriho amakaro n’ibihumuza by’ubwoko bwose ibyo ushyiramo bibura guhumura/kunuka nk’ibyo uwo mukene ashyiramo? Harya ubwo iyo utabarutse bagupfunyikira nibura inkoko nk’ebyiri zizagutunga muri urwo rugendo ugiyemo? Hari se nibura n’akagare bagushyingurana ngo kazagucumire urugendo uba utangiye?

Muvandimwe, Nyagasani Yezu aragusaba kurenga iyo mibare yose ushyira mu byawe, arakwibutsa ko gukunda uwo ari we wese ari ngombwa mu buzima bwawe; arakwibutsa ko ntawamenya aho bwira ageze kuko abo unena wasanga ari bo uhererwamo umugisha! Yezu ubwe arahamya ko abazitangira abo bose baciye bugufi ari we ubwe bazaba bitangiye kandi ko ingororano yabo izaba nyinshi mu ijuru. Ibyo abihamya agira ati: “…ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni njye mutabigiriye” (Mt 25, 31-46).

Pawulo mutagatifu mu isomo rya mbere agashimangira ibyo byose agira ati: “kuba duhuriye kuri Roho umwe, wa wundi twahawe tubatizwa, umwe twasenderejwe dukomezwa, nta mpamvu ikwiye gutuma tutarangamira bimwe”. Aha ndavuga gutera imbere mu rukundo rutavangura dukesha umwami wacu Yezu kristu we watwitangiye ku musaraba ngo turonke ubuzima nyabuzima. Bavandimwe rero, mwe mutumira abakire gusa, mwe mushyira imbere abo mutezeho kuzabishyura, mwe mukundwakaza inshuti zanyu gusa ndetse n’abavandimwe banyu, nimucike kuri ibyo bikorwa mukora mubitewe no kwikuza; ahubwo, kuva ubu, mwige kwicisha bugufi, mwoye guharanira inyungu z’iyi si ziyoyoka, mwe guharanira ibyanyu gusa ahubwo mwite no ku by’abandi bo nzira ibageza ku ihirwe nyakuri.

Nshuti z’Imana, nk’uko Zaburi twazirikanye yabidushishikarije, nimucyo duharanire kugira umutima wiyoroshya nk’uw’ibitambambuga, umutima ukunda, umwe wikonojemo guhihibikanira ubukuru nk’abirasi, ahubwo twiyegurire Imana mu kuri no mu rukundo ruzira ishyari n’ubwirasi. Umubyeyi Bikira Mariya, we wakunze Imana n’abantu ku buryo nyabwo nadusabire kugira iyo nyota ubutarambirwa.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA/Butare/RWANDA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho