Kuminuza mu by’Imana ni ukugera aho upfukama.

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya 15 gisanzwe, A

Ku ya 16 Nyakanga 2014

Amasomo: Iz 10, 5-7.13-16; Zab 93(94); Mt 11, 25-27

 

Ukwemera kwacu, isengesho ryacu, n’ibindi bikorwa byose by’Iyobokamana nta kindi bigamije usibye kugenda biduhindura buhoro buhoro, bihuza kamere yacu ya muntu na kamere y’Imana, bityo muntu akagenda asa n’Imana kuva akiri hano ku isi, abikesha kwemera no gukunda Yezu Kristu, We shusho y’Imana itagaragara, kandi yizeye kuzasa na Yo binonosoye nyuma y’ubu buzima.

Kimwe mu byo dusabwa kugira ngo dutangire urwo rugendo rwo gusa n’Imana ni ukuvugurura imitekereze yacu ikajyana n’ibyo twemera. Ijambo ry’Imana ribidufashamo. N’ubwo icya mbere rigamije atari ukwigisha ubuhanga busanzwe bwa hano ku isi cyangwa kurwanya imitandukanire y’ibitekerezo bigenga abantu, umuntu wemera, ukunda Ijambo ry’Imana kandi uruzirikana, arivomamo ubuhanga bumufasha kumenya aho ava n’aho agana no kumva ibintu nk’uko Imana ibyumva. Ijambo ry’Imana riratujijura, kuko buri gihe iyo turizirikanye, tukagerageza kurenga inkuru, amateka n’imico byihariye by’umuryango wa Israheli tugera ku gitekerezo, buri gihe kiduhugura ku kuri kw’Imana, kikanayungurura imyumvire, bityo mu mutima wacu tukagenda twigiramo amatwara ahuye n’aya Kristu, kuko buhoro buhoro tugenda duhuza ibitekerezo nawe.

Ni muri ubu buryo isomo rya mbere ririmo inyigisho ikomeye cyane rimwe na rimwe igora kumvikana ku bantu bashegeshwe n’ibikomere by’amateka.

Umuhanuzi Izayi aravuga akaga kagwiriye umuryango w’Imana gaturutse ku ntambara yawushojweho n’ihanga rikomeye. Iryo hanga umuhanuzi aribonamo ikiganza cy’Imana kije guhana umuryango wayo kuko wishe isezerano wagiranye nayo. Ihanga ry’abagome b’abapagani ribaye ikiganza cy’Imana ikoresha kugirango Ihane abana bayo basuguye! N’ubwo byumvikanye nk’amahano, nyuma yabyo umuryango w’Imana wabibonyemo impuhwe zayo n’uburyo idahwema kuwitaho, iwugorora kandi iwigisha.

Ibi natwe byatwigisha kumenya gusoma amateka yacu bwite nk’abantu bemera Imana, Umuremyi n’Umugenga w’amateka. Kugoma no gucumura bya buri muntu cyangwa by’umuryango w’abantu ntibikomoka ku Mana, ariko Imana irareka bikabaho. Muri byo umuntu uzirikana abona uburyo gukoresha neza ubwigenge Imana yaduhaye bikomeye. Ubukoresheje nabi buramusenya, bukamujyana mu bigirwamana (nka Yuda na Israheli), cyangwa byarimba agashaka gufata umwanya w’Imana ubwayo (Ashuru). Nyamara ntibitinda muntu akabona ko hari aho adashobora kurenga, yabishaka atabishaka agasubira mu mwanya we mu kimwaro, utemera bikamutera gushavura no kwiyanga, uwemera akicuza kandi bikamuteza intambwe mu mubano we n’Imana. Iyo twemeye kwicisha bugufi imbere y’Imana, tukemera ko nta kibaho itazi impamvu, ibyago ibyari byo byose, yemwe n’icyaha ibituvaniramo imbaraga zituma dukomera. Ijambo ry’Imana ridufashe kumenya gusoma amateka yacu bwite n’ay’igihugu cyacu, aho kubona gusa ububi bwa Sekibi bwigaragaza n’imbaraga nyinshi, muri byose tujye dushakisha kurushaho ikiganza cy’Imana Nyirimpuhwe gishaka kudukomeza no kudukiza.

Mu Ivanjili Ntagatifu Yezu arashima Se kuko yahisemo kwiyereka abaciye bugufi n’abiyoroshya. Ivanjili inyuzamo ikatwereka Yezu yishimye cyangwa ababaye, rimwe na rimwe ndetse agasa n’urakaye. Kumenya ibishimisha Yezu n’ibimubabaza bidufasha kumenya ibitekerezo by’Imana, akari ku mutima w’Imana, bigatuma twihatira kuyishimisha no gusa nayo, tukiga natwe kugira ibyishimo nyakuri, ibyishimo bitagatifu.

Abaciye bugufi, ba bandi badafite icyo biratana imbere y’abandi, nibo bagenerwa ba mbere b’Ivanjili. Papa Fransisko amaze iminsi abitwibutsa. Hari igihe abigisha b’Ivanjili bahera mu bitekerezo bihanitse bakibagirwa abadafite ubushobozi bwo kubyumva. Ibitekerezo bihanitse ni byiza kuko n’abo baminuje bakeneye umukiro ukomoka ku Mana, ariko ikigaragaza uwabyumvise ni uko agomba kugaruka ku cy’ingenzi: kwicisha bugufi, ukisanisha n’abagenerwa ba mbere b’Ivanjili, ukaba umwe muri bo.

Kumenya Imana birenze amagambo yose ashobora kuvugwa, birenze ibiteterezo bishobora gusobanurwa. Guhugukirwa n’iby’Imana si umwihariko w’abize, bazi gusobanura amagambo, ni iby’abakunda, bemera kandi bizera. Ntibisaba kuminuza, ni ingabire y’Imana, kuyakira byorehera abaciye bugufi kurusha abaminuje mu “nzego”. Kumenya ni byiza, kwigira ni byiza, ariko Yezu mu mimerere n’imikorere bye yemeza ko gupfukama bibitambutse. Kuminuza mu by’Imana ni ukugera aho upfukama. Abaciye bugufi baminuza batiriwe biga byinshi, badatunze byinshi, nta bubasha bwinshi bafite ku isi. Ibyiza umuntu yabanza akicisha bugufi ibindi bikaza nyuma, kuko udaciye bugufi ntiwabona Imana, nta n’ubwo wayimenya, n’iyo wayivugaho byinshi byaba ari nk’idebe ryomongana cyangwa amagambo adafite ireme.

Nyagasani Yezu, wowe buranga bw’Imana itagaragara, duhe kugira imyifatire iha ireme ibikorwa n’amagambo byacu, ituma tumenya Imana kuko ari yo agakiza kacu gashingiyeho.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho