Kumvira Imana na Malayika murinzi birakiza

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 26 Gisanzwe,B

Ku wa 02 Ukwakira 2015: Abamalayika barinzi

Amasomo: Iyim 23,20-23// Mt 18,1-5.10-11

Bavandimwe, nyuma yo guhimbaza, ku wa 29 Nzeli, umunsi mukuru w’Abamalayika bakuru (Mikayile, Gaburiyeli na Rafayile), uyu munsi turahimbaza kandi twiyambaze Abamalayika barinzi bacu. Ibi bituma twibukiranya ko hari imitwe icyenda y’abamalayika : ( nabonye amazina yabo mu gifaransa kandi ntibyoroshye kuyishyira yose mu Kinyarwanda gikwiye: Archanges très nobles, Séraphins ardents, Chérubins très sages, Trônes suprêmes, Dominations très élevées, Vertus célestes, Puissances invisibles, Principautés souveraines, Anges très saints). Mu guhimbaza Abamalayika barinzi, ndagira ngo tuzirikane kuri izi ngingo :

  1. Abamalayika ni ibiremwa by’Imana bigizwe na roho nsa n’ubwo hari ubwo bigaragariza abantu bameze nk’abambaye umubiri. Uwo mubiri bagaragaramo ni umubiri wuje ikuzo. Babereyeho gusingiza Imana, kuyumvira, kuyigaragira no kuyikorera. Abamalayika beza batandukanye n’abamalayika babi bigometse bakaba amashitani ndetse bakaba badushoro mu bugomeramana. Mu guhimbaza abamalayika beza, tunyurwa n’ubwiza, ububasha n’ikuzo Imana yasangije ibyo biremwa byayo. Uretse umurimo w’abamalayika bakuru tuzirikana kuri 29 Nzeli, uyu munsi turazirikana kandi twiragiza abamalayika barinzi. Bitwereka ubwiza, urukundo n’ububasha bw’Imana buturinda, buturengera kandi budukomeza. Amasomo matagatifu akaba yagarutse ku mwanya agaciro n’icyubahiro tugomba abamalayika b’Imana n’intumwa zayo muri rusange.

  1. Kumvira Imana bijyana no kumvira abo ituma. Ni kenshi abantu bibwira ko bashobora kubana n’Imana nyamara babanira nabi abantu cyangwa se bakibwira bumvira Imana mu gihe basuzugura intumwa zayo. Isomo rya mbere ritwereka ko bidashoboka kwibwira ko uri mu nzira nziza nyamara utumvira abagutumwaho. Ni byo Uhoraho yabwiye Musa ati « Witonde kandi wumve ijwi rye (rya malayika Imana itwoherereza), ntuzamubere intumva kuko atakwihanganira igicumuro cyawe, ubwo ambereye mu cyimbo » (Iyim 23,21). Muri iki gihe dufite uburyo bwinshi Imana itugezaho ubutumwa. Dufite Roho Mutagatifu, umutimanama wacu mwiza, Kiliziya, abogezabutumwa, umuvandimwe ukubaka, uguhanura kabone nubwo yakubwira ibyo udashaka cyangwa udakunda kubera ko wahabye. Tugomba kubumva no kwishimira kubumvira niba dushaka kubaho koko. Baraturengera muri byinshi.

  1. Dufite abarengezi n’abavugizi imbere y’Imana kuko Imana ntiyishimira ko umuntu yiremeye atakara. Kuva umuntu agisamwa kugeza igihe apfiriye, umuntu arinzwe kandi asabirwa na roho ziri kumwe n’Imana by’umwihariko malayika murinzi. Imana iraturinda twese ariko irengera bihebuje abanyantege nke n’abatagira kirengera nk’abana n’izindi ndushyi. Iyo abandi n’ibindi byadutereranye, cyangwa byadutereye hejuru, dusigara turi ingarigari z’Imana. Nitwishime rero kuko dufite abavugizi kandi turabakeneye kuko twebwe turi abanyabyago, abanyabyaha n’abagomeramana. Abo bavugizi bakomeza kutwingingira Imana ngo ikomeze itugirire neza, itwihanganire kandi iduhe andi mahirwe yo guhinduka. Bityo tugahabwa ikindi gihe gikwiye cyo kwisanasana no kwibaza ngo tugarukire urukundo rutureshya kabone nubwo hari abapfusha ubusa ayo mahirwe n’uwo mugisha. Bityo rero ni ngombwa guhora twinginga malayika w’Imana ngo ntadutererane cyangwa atume duheranwa n’ibyaha; ibyago n’amakuba.

  1. Isengesho rya “Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke” ni isengesho rishegesha umutima kandi ryari rikwiye gutuma duhindura imibereho. Imana iratubona kandi tugendana na Yo mu buryo bwinshi yishakiye. Kuyicumuraho ni nko kuyahuranya umutima no kuyikora mu jisho kandi ariyo iturandase. Bavandimwe, kuva kuri Adamu na Eva, umuntu yoroherwa no gusuzugura Imana no kurenga ku mabwiriza n’amategeko yayo. Ni cyo gituma gusuzugura abamalayika barinzi ndetse n’umutinama wacu mwiza tutabitinya. Umuntu wagerageje kenshi kunanira Imana ntabwo yatinya kunanira intumwa zayo. Iyo umubano wacu n’Imana wapfuye bituma imibanire yacu nk’abantu ibura icyerekezo n’ishingiro. Umuntu akabaho nk’intagondwa, abadahambana n’umuzigo ku bantu n’isi. Nta kintu kigora Imana nko kuyobora no gutegeka umuntu. Ariko ntagishimisha Imana nko kubona umuntu yisubiyeho agahinduka koko kugeza ku nkebe z’umutima. Dukomeze rero gusaba malayika w’Imana ngo ntadutererane kabone nubwo twamwima amatwi ducumura. Niducumura, twizere ko igihe kizagera tukongera tukamwumvira kandi tukumvira Imana: bityo tugaruke vuba kuko abidufashamo. Kumvira bisaba kwicisha bugufi no kwikonozamo ubwirasi, icyubahiro no kwigerezaho. Uko malayika w’Imana aturinda ni ko twumva inshingano zo kwirwanaho, kurinda no kurengera abavandimwe bacu.

  1. Buri wese ni malayika murinzi wa mugenzi we. Tugomba kubaho bitandukanye n’ibyo Gahini yakoze yica mwene nyina kandi ahakanira Imana ko atari umurinzi wa murumuna we. Nubwo yuyimvishaga ko atari umurinzi we yirengagije ko adakwiye no kuba umwishi we. Bavandimwe, ntidukwiye kunanirwa kurengera abavandimwe ngo twongereho kubagirira nabi. Ni ukugerekeranya ibyaha, ibyago n’umuvumo. By’umwihariko mu gihugu cyacu, hari abagizwe cyangwa bahawe amazina ya “malayika murinzi”. Bagomba kumenya aho iryo zina rikomoka n’inshingano z’Abamalayika barinzi dukesha Imana. Ni ubutumwa n’umusaraba ukomeye bagomba gutwarana ubutwari, ibyishimo n’ubudahemuka. Ntibakavangavange cyangwa ngo bateze urujijo mu Banyarwanda no mu bantu kubera imyitwarire yabo mibi yatuma abantu bajijinganya no ku bamalayika barinzi bo mu ijuru.

Tubera abandi “ba malayika murinzi igihe cyose tubereka Imana kandi tubakomeza mu nzira y’umukiro. Tubatoza imigenzo myiza y’ukuri, ubutabera n’urukundo. Tubajijura kandi tubafasha kubaho mu gihe tugezemo. Tubereka icyerekezo cy’ubuzima no kubakomezamo amizero yo kubaho mu ngorane zitabura kugonga abantu. Tubatabara aho bikenewe by’umwihariko aho rukomeye no mu bikomeye: Tubarinda ibibi no kubajyana mu ngeso mbi.

Bavandimwe, reka ndagize mbasaba gutangarira no kunyurwa n’ubwiza, ububasha n’ikuzo by’Imana kugeza ubwo ibisangije ibiremwa byayo by’umwihariko abamalayika. Ibi biremwa bigizwe na roho nsa: bahora basingiza Imana kandi badusabira; bahora bayumvira kandi badutoza kuyumvira no kunyugutira ibyiza by’ubusabaniramana; bahora bayigaragiye kandi batwibutsa ko amaherezo yacu ari ukubana n’Imana iteka ryose; bahora bayikorera kandi bayitumikira ngo batwereke ko gukorera Imana nta gihombo kibamo. Bitume na twe duharanira ikuzo ry’Imana, umukiro wacu n’umukiro w’abantu bose. Ubwo dufite abamalayika barinzi, batwumvisha iby’Imana, baturengera: tubemerere koko badutegeke kuko kumvira Imana birakiza. Duhore kandi tuzirikana ko buri wese ari umurinzi wa mugenzi we: ku bica hirya nka Gahini ni ugutana.

Bikira Mariya, Umwamikazi wa Rozari, adusabire kandi aduhore hafi muri byose nk’uko yabigize intego n’ubutumwa. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA, mu Iseminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho