Inyigisho: Kuva mu buto bwanjye nakurikiye Ubuhanga

Inyigisho yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 8 gisanzwe, giharwe, C

Ku ya 01 Kamena 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

Amasomo: 1º. Sir 51, 12-20 ; 2º. Mk 11, 27-33

Kuva mu buto bwanjye nakurikiye Ubuhanga

Ejo twahimbaje Umunsi Mukuru wa BIKIRA MARIYA AJYA GUSUHUZA ELIZABETI. Wabaye umwanya wo kongera kumwisunga byihariye mu gihe twanasozaga ukwezi kugenewe kwiyambaza uwo Mubyeyi w’Imana na Kiliziya. Twamusabye kudusabira ingabire yo gukundana.

None twiyumviye ubuhamya bw’ineza iva ku mutima wamenye inzira z’Urukundo hakiri kare. Iryo jambo rimwe (URUKUNDO), ni ryo ribumbye UBUHANGA bwose. Udakunda burya, nta buhanga bumurangwaho kuko isoko yabwo ari Urukundo ruzima twashyikirijwe n’Imana Data muri YEZU KRISTU urudusabanyamo buri munsi akoresheje Roho Mutagatifu. Uwo Munyabuhanga wadutekerereje akamuri ku mutima mu isomo rya mbere, yatuvumbuyemo ineza ihebuje iranga umutima wirinda ubwandure kuva mu buto. Ni byo rwose, umuntu wese wamenye inzira y’icyiza akiri muto, ni we ubasha gukura neza kuko nta mitego yikururira. Uwo Munyabuhanga kuva akiri muto yakunze kugendera mu nzira nziza, none ubuzima bwe bwose bwaranzwe n’umucyo.

Ubwo buhamya bunteye kongera gutekereza ku buzima bwanjye. Ndishimye ariko kandi ndababaye. Nishimiye ko muri iki gihe ndushaho gukunda YEZU KRISTU n’inzira zose zinganisha ku BY’IMANA. Nishimiye amahoro n’ibyishimo navumbuye igihe YEZU KRISTU ankanguye akampamagarira gusangira na we URUKUNDO nyakuri. Nari mu mwijima maze uwo Mwami wanjye ampamagarira gusohokamo no kumukurikira. Yanyeretse Umubyeyi we Bikira Mariya, ndamukunda maze amfasha kuryoherwa n’iby’ijuru. Ibyishimo biri mu mutima wanjye, ntibigereranywa. Ku rundi ruhande ariko, ndababaye. Mbabajwe n’igihe nabanje guta mu bikorwa by’umwijima byaranze ubuto bwanjye. Mbega agahinda ko kuba kure ya Nyagasani! Ibyo bikorwa by’umwijima byarankomerekeje bikomeye. Igihe cyanjye naragitaye ariko YEZU asingizwe, We wampamagaye nkabona imbaraga zo kugendera mu Rumuri rwe. Ikindi kimbabaje, ni ukubona kenshi na kenshi Sekibi ingera amajanja ku buryo buri segonda, buri munota, buri saha na buri munsi mpora mpangayitse nirukana ibitero Sekibi ingabaho.

Iryo jwi ribabaye kandi ryishimye, ni ubuhamya bwa buri wese uri mu si ariko kandi arangamiye ijuru. Usibye uwabeshya ko yahindutse umumalayika, twese uko turi twibonyemo. Ariko ntitugire ubwoba kuko YEZU KRISTU yatsinze. Atsinda buri munsi kandi azatsinda burundu Sekibi iyo Kareganyi ya kera na kare. Nyuma y’akanya gato dufite kuri iyi si, tuzinjira mu ijuru rye niba buri munsi dukera kumva Ijambo rye no kwemera ibikorwa bye kuko byose bigaragaza URUKUNDO, impuhwe n’ububasha by’ijuru.

Dusabirane gukomeza inzira twamenye y’ibyiza by’ijuru YEZU KRISTU ahora atwibutsa. Dufatanye gushimira YEZU KRISTU wadukijije ibikomere twatewe n’umwijima twabayemo tutaramumenya. Dusabire abana bato kugira ngo bakure batozwa kumenya YEZU KRISTU no kwisunga BIKIRA MARIYA. Bakomere ku busugi bwabo ku mutima no kumubiri bazabashe gutanga ubuhamya bwabo nk’Umunyabuhanga twumvise mu isomo rya mbere. Abarezwe uko KRISTU abishaka, ni bo bazakomeza isi y’ejo mu mahoro no mu byishimo biganisha mu Buzima bw’iteka mu ijuru.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho