Isomo rya 1: Izayi 2,1-5
Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu.
Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro
uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose.
Nuko amahanga yose agende awugana.
Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati
«Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho,
ku Ngoro y’Imana ya Yakobo.
Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.»
Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni,
i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.
Azacira amahanga imanza,
akiranure abantu b’ibihugu byinshi.
Inkota zabo bazazicuramo amasuka,
amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo.
Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota,
ntibazongera ukundi kwiga kurwana.
Nzu ya Yakobo, nimuze,
tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.
Zaburi ya 121(122),1-2,3.4a,4b-5,6-7,8-9
Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»
None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu!
Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,
gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.
Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.
Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,
muti «Abagukunda bose baragahorana ituze;
amahoro naganze mu nkike zawe,
n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»
Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye,
mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!»
Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,
nkwifurije ishya n’ihirwe!
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8,5-11
Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga, avuga ati «Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane». Yezu aramubwira ati «Ndaje mukize». Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti ‘Genda’, akagenda; undi nti ‘Ngwino’, akaza; n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’, akagikora.» Yezu abyumvise, aratangara maze abwira abamukurikiye, ati «Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. Ndabibabwiye: benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru, naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima: aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.» Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare, ati «Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa.» Nuko wa mugaragu akira ako kanya.