Amasomo yo ku cyumweru cya 2 cy’Igisibo, B

Isomo rya 1: Intangiriro 22,1-2. 9a. 10-13. 15-18

Muri iyo minsi Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, lzaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» Bageze aho lmana yari yamweretse, Abrahamu, abangura ukuboko, afata icyuma “ngo atambe umwana we”, Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati “Ndi hano.” Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ ikinege.» Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu Ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ubwo wangenjereje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»

Zaburi ya 114-115 (116), 10.15,16ac-17,18-19

 R/ Nzakomeza gutunganira Uhoraho ku isi y’abazima.

Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti

«Ndi umunyabyago bikabije!»

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!

 

None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

maze umbohora ku ngoyi!

Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,

mu ngombe z’lngoro y’Uhoraho,

muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!

Isomo rya 2: Abanyaroma 8, 31b-34

Bavandimwe, niba Imana turi kumwe ni nde waduhangara? itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana akaba anadutakambira.

 Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9,2-10

Muri icyo gihe, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu, Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano ntako bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Yari yabuze icyo avuga kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!» Ako kanya barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo. Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati «Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?» 

Publié le