Amasomo yo ku cyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 45, 1.4-6a

Uhoraho abwiye atya Sirusi, uwo yisigiye amavuta y’ubutore :
Ngushyigikirishije ukuboko kwanjye kw’iburyo,
kugira ngo amahanga nyacishe bugufi imbere yawe,
kandi ngo ngukingurire inzugi,
maze imiryango ikinguke imbere yawe.

Koko rero, Yakobo, umugaragu wanjye, na Israheli nihitiyemo,
yatumye nguhamagara mu izina ryawe;
nkwita izina, n’ubwo wowe utanzi.
Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho,
uretse jye, nta yindi mana ibaho.
Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi,
kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba,
bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa;

Zaburi 95(96), 1a.3, 4.5b, 7-8a, 9a.10ac

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose!

 

Kuko Uhoraho ari igihangange,

akaba akwiye rwose ibisingizo,

indahangarwa isumba imana zose;

naho Uhoraho akaba yararemye ijuru.

 

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

8nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

 

nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

Nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!»

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

Isomo rya 2: Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 1, 1-5b

Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro.

Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu.
Bavandimwe, nkoramutima z’Imana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye. Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha, nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 22, 15-21

Abafarizayi baragenda, bajya inama yo gufatira Yezu ku magambo avuga. Nuko bamutumaho abigishwa babo n’Abaherodiyani. Baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu. Nuko rero tubwire uko ubyumva: ese guha Kayizari umusoro, biremewe cyangwa si byo?» Ariko Yezu wari uzi ubugome bwabo, arabasubiza ati «Mwa ndyarya mwe, igituma munyinja ni iki? Nimunyereke igiceri mutangaho umusoro.» Bamuhereza idenari. Nuko arababaza ati «Iri shusho n’ibyanditseho ni ibya nde?» Bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari, n’iby’Imana, mubisubize Imana!»
Publié le