Amasomo yo ku cyumweru cya 6 gisanzwe, Umwaka B

Isomo rya 1: Abalevi 13,1-2.45-46

Uhoraho abwira Musa na Aroni ati «Ku mubiri w’umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be. Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ibishwangi, ntasokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati ‘Uwahumanye! Uwahumanye !’ Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando.»

Zaburi ya 101(102),2-3,4-5, 6.13, 20-21

R/Nyagasani, ntiwibagirwe induru y’abanyabyago.

Uhoraho umva isengesho ryanjye,

induru yanjye nikugereho!

Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe.

 

Koko iminsi yanjye irayoyoka nk’umwotsi,

n’ amagufwa yanjye agakongola nk’inkekwe y’umuriro.

Umutima wanjye urarabirana nk’ubwatsi batemye,

bikanyibagiza no kurya umugati wanjye.

 

Aho ndi hose mpora nganya,

ku buryo nsigaye ndi uruhu rusa.

Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo,

kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka!

 

Kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,

aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,

kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,

kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 10,31-33; 11,1

Bavandimwe, ari igihe murya ari n’igihe munywa, icyo mukoze cyose mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana. Nguko uko nanjye ngerageza gushimisha bose muri byose ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira. Nimube rero abakurikiza banjye, nk’uko nanjye nkurikiza Kristu.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,40-45

Muri icyo gihe, umubembe aza agana Yezu apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho avuga ati «Ndabishatse kira!» Ako kanya ibibembe bimuvaho arakira. Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya amubwira ati : «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» We ariko ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwlza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi kumugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe, akaba ari ho abantu bamusanga baturutse impande zose.

Publié le