Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 7 gisanzwe

Isomo rya 1: Yakobo 5, 9-12

Bavandimwe, ntimukijujute bamwe ku bandi kugira ngo mudacirwa urubanza; dore umucamanza ahagaze imbere y’umuryango. Bavandimwe, ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani. Dore ubu turashimira abiyumanganyije. Mwumvise inkuru y’ukwiyumanganya kwa Yobu, kandi mwabonye uko Nyagasani yamugenjereje hanyuma; kuko Nyagasani ari umugwaneza n’umunyambabazi. Ariko mbere ya byose bavandimwe, ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo mujye muvuga ngo «yego», niba ari yego, cyangwa se ngo «oya» niba ari oya, kugira ngo mudacirwa urubanza.

Zaburi ya 102 (103),1-2, 3-4,8-9, 11-12

R/Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
N’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

We ubabarira ibicumuro byawe byose,
Akakuvura indwara zawe zose;
we warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe
Atinda kurakara kandi akagira ibambe.
Ntatongana ngo bishyire kera,
Ntarwara inzika ubuziraherezo,

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,
ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;
uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,
Ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,1-12

Muri icyo gihe, Yezu ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe. Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arababwira ati «Musa yabategetse iki?» Baramusubiza bati«Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.» Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. Naho mu ntangiriro y’isi, Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe. Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.» Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.»

Publié le