Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 3 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’lntumwa 7, 51-60; 8, 1a

Sitefano ari imbere y’Inama nkuru, aravuga ati «Bantu b’ijosi rishingaraye, bantu banangiye umutima n’amatwi, mugahora murwanya Roho Mutagatifu, muri kimwe n’abasekuruza banyu ! Ni nde mu bahanuzi abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica. Mwahawe Amategeko muyashyikirijwe n’abamalayika, nyamara ntimwayakurikiza !»
Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’lmana. Nuko aravuga ati« Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana. » Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.» Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha. » Ngo amare kuvuga ibyo, araca. Sawuli na we yari mu bemeye ubwo bwicanyi.

Zaburi ya 30 (31), 3bc.4b, 6.8ab, 17.20bc

R/ Nyagasani, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.

Mbera urutare rukomeye,
n’urugo rucinyiye nzakiriramo.
Nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe ;
ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.
Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe,
kuko wabonye akaga ndimo.

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,
maze unkize ugiriye impuhwe zawe.
Ibyiza byawe ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,
kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,30-35

Nyuma y’ituburwa ry’imigati, rubanda babwira Yezu bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? Mu butayu ba sogokuruza bacu bariye ‘manu’, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’» Nuko Yezu arabasubiza ati « Ndababwira ukuri koko : Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo. » Nuko baramubwira bati, «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye. » Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.»

Publié le