Amasomo yo ku wa kane, Icya 22 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyakolosi 1,9-14

Bavandimwe, ni cyo gituma natwe, kuva aho tubyumviye, tudahwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu. Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana. Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose. Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo. Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.

Zaburi ya 97 (98),2-3ab, 3cd-4, 5-6

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

 

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe,

nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;

nimusingize Umwami, Uhoraho.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,1-11

Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti. Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato.

Amaze kwigisha, abwira Simoni ati «Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu, murobe.» Simoni aramusubiza ati «Mwigisha, twagotse ijoro ryose, ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura.» Baraziroha, maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza, buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama.

Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu, avuga ati «Igirayo, Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!» Koko, ubwoba bwari bwamutashye, we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati «Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.» Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose, baramukurikira.

Publié le