Amasomo yo ku wa kane, icya 24 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Timote 4, 12-16

Nkoramutima yanjye, ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera no mu budakemwa. Mu gihe ugitegereje ko nza, ihatire gusoma lbyanditswe bitagatifu, ushishikarize abandi kugenza neza kandi utange inyigisho. Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza. Ibyo ngibyo bishyireho umutima, ubyibandeho rwose, maze uko ujya mbere bigende bigaragara mu maso ya bose. Ihugukire ubwawe, uhugukire n’umurimo wawe wo kwigisha ; ube indatezuka kuri izo nama nkugiriye. Nugenza utyo uzikiza wowe ubwawe, ukize n’abandi bose bagutega amatwi.

Zaburi ya 110 (111), 7-8a, 9, 10

R/ Uhoraho, ibyo wakoze biratangaje !

Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,

amategeko ye yose akwiye kwiringirwa,

yashyiriweho abo mu bihe byose.

 

Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,

agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.

Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.

Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho;

abagenza batyo bose ni bo inararibonye.

Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7, 36-50

Muri icyo gihe, umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire ; yinjira iwe ajya ku meza. Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu. Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma anabisiga umubavu. Umufarizayi wari wamutumiye ngo abibone, aribwira ati « Uyu muntu iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we n’icyo ari cyo : ko ari umunyabyaha. » Yezu araterura, aramubwira ati « Simoni, mfite icyo nkubwira, » Undi aravuga ati  «Mbwira, Mwigisha.» Yezu , ati « Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu. Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda ?» Simoni arasubiza ati «Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.» Yezu aramubwira ati «Ushubije neza.»

Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati «Urabona uyu mugore ? Ninjiye mu nzu yawe ntiwansuka amazi ku birenge ; naho we yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye. Ntiwampobeye unsoma ; naho we kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge. Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe ; naho we yansize umubavu ku birenge. Ni cyo gitumye nkubwira nti : ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.» Nuko Yezu abwira uwo mugore ati « Ibyaha byawe birakijijwe.» Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati « Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha ?» Nuko Yezu abwira wa mugore ati «Ukwemera kwawe kuragukijije ; genda amahoro.»

Publié le