Amasomo yo ku wa mbere, Icya 27 B gisanzwe

Isomo rya 1: Yonasi 1, 1-16 ; 2, 1.11

Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi mwene Amitayi riti ! « Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho ! » Yonasi ashyira nzira, ariko agenda ahungira i Tarishishi kure y’Uhoraho. Amanuka ajya i Yope ahasanga ubwato bwerekeje i Tarishishi, yishyura urugendo, arabwurira ngo ajyane na bo i Tarishishi kure y’Uhoraho. Nuko Uhoraho ateza inkubi y’umuyaga mu nyanja, maze inyanja igira umuhengeri ukabije, ku buryo ubwato bwari bugiye gusandara. Abasare bashya ubwoba, buri wese atakambira imana ye. Ni bwo bajugunye imitwaro yose mu nyanja ngo borohereze ubwato. Ubwo Yonasi we yari yibereye mu bwato hasi, aryamye yisinziriye.

Umukuru w’abasare aramwegera maze aramubwira ati «Ni kuki wisinziriye ? Baduka utakambire Imana yawe, ahari yo iratwibuka maze twoye kurimbuka.» Nuko barabwiana bati «Nimuze dukoreshe ubufindo, maze tumenye uwadukururiye iki cyago.» Bakora ubufindo maze bufata Yonasi. Baramubwira bati «Ngaho tubwire ikikugenza ! Uratururuka he? Iwanyu ni he? Mbese mu bwoko uri umuki?» Arabasubiza ati «Ndi Umuhebureyi nkaba nemera Uhoraho, lmana y’ijuru, yo yaremye inyanja n’ubutaka. » Ba bantu bagira ubwoba bwinshi, maze baramubaza bati « Wacumuye iki rero ?» Bari bazi ko ahunze Uhoraho kuko ubwe yari yabibatekerereje. Baramubwira bati «Tukugenze dute kugira ngo inyanja itworohere ?» Kuko inyanja yagendaga irushaho kwicunda. Arabasubiza ati « Nimunterure munjugunye mu nyanja irahita iborohera, kuko ndabizi, ni jye watumye umuhengeri ukaze ubabuza uburyo. » Ba bantu baragashya bagira ngo bashyikire inkombe biba iby’ubusa : inyanja yarushagaho kwicunda ibarwanya. Ni ko kwambaza Uhoraho bavuga bati « Uhoraho, tubabarire twoye gushira tuzira kurwana ku buzima bw’uyu muntu utagize icyo adutwara, kandi amaraso ye ntadusame kuko ari wowe, Uhoraho, wabyishakiye.»

Nuko bajuguta Yonasi bamujugunya mu nyanja, na yo ihita icubya ubukana. Ba bantu bagirira Uhoraho igitinyiro cyinshi. Bamutura igitambo kandi bamugirira amasezerano. Uhoraho ategeka ifi nini kumira Yonasi, Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu. Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe.

 Indirimbo: Yonasi 2, 3, 4, 5, 8

 R/ Uhoraho, Mana yanjye, ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye.

Ubwo nari mu kaga natakiye Uhoraho maze aransubiza.

Ubwo nari ikuzimu narahamagaye wumva ijwi ryanjye.

 

Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo,

maze ngotwa n’umwuzure.

Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho.

 

Nanjye nkavuga nti « Nciwe mu maso yawe ;

nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu ? »

 

Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira,

ni bwo nibutse Uhoraho,

maze isengesho ryanjye rikugeraho

mu Ngoro yawe ntagatifu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,25-37

Nuko umwigishamatageko arahaguruka, amubaza amwinja ati « Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka? » Yezu aramubwira ati « Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki? » Undi aramusubiza ati « Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. » Yezu aramubwira ati « Ushubije neza; ubigenze utyo, uzagira ubugingo. » Nyamara we, kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati « Ariko se mugenzi wanjye ni nde? » Yezu araterura ati « Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira. Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira. Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona, amugirira impuhwe. Aramwegera, apfuka ibikomere bye amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi, amwitaho. Bukeye afata amadenari abiri, ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ‘Umwiteho maze ibindi uzamutangaho, nzabikwishyura ngarutse.’ Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe? » Umwigishamategeko arasubiza ati « Ni uwamugiriye impuhwe. » Yezu aramubwira ati « Genda, nawe ugenze utyo. »

Publié le