Icyumweru cya Mashami n’Ububabare bwa Nyagasani, Umwaka C

Isomo rya 1: Izayi 50, 4-7

Dore amagambo y’Umugaragu w’Uhoraho: Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.

Zaburi ya 21(22), 8-9, 17-18a, 19-20, 23-24a

R/ Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?

Abambonye bose barankwena,
bakampema kandi bakazunguza umutwe,
bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore!
Ngaho namukize, umva ko amukunda!»

Rwose imbwa nyamwinshi zankubakubye,
igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati.
Bamboshye ibiganza n’ibirenge,
amagufwa yanjye yose nayabara!

Bigabanyije imyambaro yanjye,
igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo.
None rero Uhoraho, ntumbe kure,
wowe mbaraga zanjye, banguka untabare!

Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe,
ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro,
nti «Yemwe abubaha Uhoraho, nimumusingize!»

Isomo rya 2 : Abanyafilipi 2, 6-11

Bavandimwe, Kristu Yezu n’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

Ivanjili : 

Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu uko bwanditswe na Luka Luka 22, 14-71; 23, 1-56

Igihe kigeze Yezu ajya ku meza hamwe n’intumwa ze, maze arazibwira ati “Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika ntarababara. Ndabibabwiye : nta bwo nzongera kuyirya itaruzurizwa mu Ngoma y’Imana.” Nuko yakira inkongoro ya divayi bamuhereje, ashimira Imana maze arababwira ati “Nimwakire musangire. Koko ndabibabwiye : sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’imizabibu, kugeza igihe Ingoma y’Imana izaba yaje.” Hanyuma afata n’umugati ashimira Imana, arawumanyura, awubahereza avuga ati “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.”Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo avuga ati “Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye abamenewe. Nyamara ugiye kungambanira turiho turasangira. Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko byagenwe ; ariko hagowe umuntu umutanze !” Ubwo batangira kubazanya ugiye gukora ibyo uwo ari we.

Nuko batangira kujya impaka ngo : umukuru muri bo yaba uwuhe ?Arababwira ati “Abami batwara amahanga bayategeka uko bishakiye, n’abandi bayafiteho ubutegetsi bagakunda ko babita abagiraneza. Kuri mwe rero si ko bimeze. Ahubwo umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu. Ni ko se, umukuru ni uwuhe : uri ku meza, cyangwa ni uhereza ? Si uwo se uri ku meza ? Jyewe rero ndi hagati yanyu nk’umuhereza ! Mwebwe muri abankomeyeho mu bigeragezo nagize. Nanjye nabageneye Ingoma nk’uko Data yayingeneye, kugira ngo muzarire kandi muzanywere ku meza yanjye mu Ngoma yanjye ; kandi muzicare ku ntebe z’ubutware, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.”

Nuko Yezu aravuga ati “Simoni, Simoni ! Dore Sekibi yabasabye ngo abashungure nk’ingano, ariko nagusabiye kugira ngo ukwemera kwawe kudatezuka. Nawe rero numara kwisubiraho, uzakomeze abavandimwe bawe.” Aramusubiza ati “Mwigisha, niteguye kujyana nawe, badufunga cyangwa batwica.” Ariko we aramusubiza ati “Yewe Petero nkubwire : uyu munsi isake ntiri bubike utaranyihakana gatatu ngo ntunzi.”

Hanyuma arababwira ati “Igihe mbohereje nta gasaho k’ibiceri, nta mufuka, nta n’inkweto, ese hari icyo mwabuze ?” Baramusubiza bati “Nta cyo.” Arababwira ati “Ubu noneho ufite agasaho k’ibiceri nakajyane ; n’ufite umufuka abigenze atyo ; n’udafite inkota nagurishe igishura cye maze ayigure. Koko ndabibabwiye : ni ngombwa ko Ibyanditswe binyuzurizwaho ngo ‘Yabariwe mu bagome.’ Koko rero ibinyerekeyeho bigiye kurangira.” Baramubwira bati “Mwigisha, dore hano hari inkota ebyiri.” Arabasubiza ati “Birahagije !”

Arasohoka ajya ku musozi w’Imizeti nk’uko yari asanzwe abigenza, n’abigishwa baramukurikira. Amaze kuhagera arababwira ati “Nimwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko.” Nuko arabitarura ajya ahareshya n’aho umuntu yatera ibuye ; arapfukama asenga agira ati “Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro ! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka.” Nuko umumalayika wo mu ijuru aramubonekera, aramukomeza. Asambishwa n’agahinda nyamara arushaho gusenga, abira ibyuya by’amaraso byatonyangiraga hasi. Amaze kwambaza arahaguruuka, asanga abigishwa be basinzirijwe n’agahinda. Arababwira ati “Koko mwasinziriye? Nimuhaguruke maze mwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko !”

Akivuga ibyo hatunguka igitero cy’abantu babanjirijwe n’uwitwa Yuda, umwe mu ba Cumi na babiri. Yegera Yezu kugira ngo amuhobere. Yezu aramubwira ati “Yuda, ni koko utanze Umwana w’umuntu umusoma ?”Abari bakikije Yezu babonye ibigiye kuba, baramubwira bati “Mwigisha, turwanishe inkota se ?” Nuko umwe muri bo ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Ariko Yezu arababwira ati “Nimusigeho !” Aherako amukora ku gutwi, aramukiza. Hanyuma Yezu abwira abari bamuteye, ari bo batware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, n’abakuru b’umuryango ati “Mwanteye mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo. Nyamara buri munsi nari kumwe namwe mu Ngoro, ntimwagira icyo munkoraho. Ariko ubu ni igihe cyanyu cyo kwisunga umwijima.”

Yezu bamufata ubwo, baramujyana bamwinjiza mu nzu y’umuherezabitambo mukuru. Naho Petero abakurikirira kure. Bari bacanye umuriro mu gikari barawukikiza barota, Petero na we akaba yari yicaranye na bo. Nuko umuja amubonye yicaye ku ikome, aramwitegereza maze aravuga ati “N’uyu yari kumwe na we !” Ariko Petero ahakana avuga ati “Wa mugore we, uwo muntu nta bwo muzi.” Hashize akanya undi amubonye ati “Nawe uri umwe muri bo !” Petero ati “Wa mugabo we, nta bwo ndi uwo muri bo.” Hashize nk’isaha, undi yemeza akomeje ati “Ni ukuri: n’uyu yari kumwe na we, ndetse ni n’Umunyagalileya !” Petero ati “Wa mugabo we, sinzi ibyo uvuga.”Muri ako kanya akivuga ibyo, isake irabika. Nuko Nyagasani arakebuka yitegereza Petero, maze Petero yibuka rya jambo Nyagasani yari yamubwiye ati “Uyu munsi, isake itarabika uraba wanyihakanye gatatu.” Nuko Petero asohoka arirana ishavu.

Ubwo abantu barindaga Yezu bamujyaho baramushinyagurira, bakanamukubita. Bari bamupfutse mu maso, nuko bakamubaza bati “Ngaho fora : ni nde ugukubise ?” Maze bamuhunda n’ibindi bitutsi byinshi. Bumaze gucya, inama y’abakuru b’umuryango n’abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko iraterana, maze bahamagaza Yezu mu rukiko rwabo. Baravuga bati “Niba uri Kristu, bitubwire !” Arabasubiza ati “Nimbibabwira ntimubyemera, kandi nimbabaza ntimunsubiza. Ariko guhera ubu, Umwana w’umuntu agiye kwicara iburyo bw’Imana Nyir’ububasha.” Nuko bose baravuga bati “Rero uri Umwana w’Imana !” Arabasubiza ati “Murabyivugiye : ndi we.” Batera hejuru bati “Abagabo bandi ni ab’iki ? Ubwacu turamwiyumviye !”

Hanyuma ikoraniro ryose rirahaguruka, bamujyana kwa Pilato. Batangira kumurega bavuga bati “Twasanze uyu mugabo agandisha igihugu cyacu, akabuza gutanga umusoro wa Kayizari kandi akiyita Kristu Umwami.” Pilato aramubaza ati “Koko uri umwami w’Abayahudi ?” Aramusubiza ati “Urabyivugiye !” Pilato abwira abatware b’abaherezabitambo na rubanda ati “Nta cyaha nsanganye uyu muntu cyatuma ahanwa.” Bo rero bahatiriza bavuga bati “Agomesha abantu ari na ko yigisha muri Yudeya yose, yatangiriye mu Galileya none ageze ino.”

Pilato abyumvise, abaza niba uwo muntu ari Umunyagalileya. Amaze kumenya ko atwarwa na Herodi, amwoherereza Herodi wari i Yeruzalemu muri iyo minsi. Herodi abonye Yezu arishima cyane kuko yahoraga yifuza kumubona, kubera ibyo yamwumvagaho. Ndetse yizeraga kumubona akora igitangaza. Amubaza ibibazo byinshi, ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bari aho bamurega byinshi. Nuko Herodi afatanyije n’abasirikare be, aramushinyagurira cyane, amuhindura urw’amenyo, hanyuma amwambika umwenda urabagirana amusubiza atyo kwa Pilato. Herodi na Pilato bahera ubwo baruzura, kandi mbere hose baraziranaga.

Nuko Pilato akoranya abatware b’abaherezabitambo, abakuru b’umuryango na rubanda. Arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko agandisha rubanda. Namubarije imbere yanyu, sinagira icyaha musangana mu byo mumurega. Na Herodi ni uko, dore nguyu yamutugaruriye. Uyu muntu nta cyo yakoze gikwiye kumwicisha. Rero ndamuhana, ubundi mureke agende. Ariko bo basakuriza icyarimwe bati “Uwo nguwo napfe ! Uturekurire Barabasi !” Barabasi uwo akaba yari afungiwe imidugararo yadutse mu mugi, no kuba yarishe umuntu. Nuko Pilato wifuzaga kurekura Yezu, yongera kubabwira kwa kundi. Ariko barushaho gusakuza bati “Mubambe, mubambe ku musaraba !”Pilato yongera kubabwira ubwa gatatu ati “Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe ? Nta cyo namusanganye gikwiye kumwicisha. Rero ndamuhana, ubundi mureke agende.” Ariko bo barushaho gusakabakabamusaba ngo abambwe, maze urusaku rwabo rurshaho kwiyongera. Nuko Pilato yemeza ko icyo bashegeye gikorwa. Abarekurira uwo basabaga, wari warafungiwe guteza imidugararo no kwica umuntu ; naho Yezu aramubagabiza.

Igihe bamushoreye, baza gufatirana uwitwa Simoni w’i Sireni wiviraga mu mirima ye ; bamuhekesha umusaraba agenda inyuma ya Yezu awumutwaje. Yezu yari akurikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu, barimo abagore baborogaga bamuririra. Bigeze aho Yezu arabakebuka maze arababwira ati “Bakobwa b’i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre mwe n’abana banyu ! Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje’ Icyo gihe bazinginga imisozi ngo ‘Nimuturidukireho’, n’utununga ngo ‘Nimudutwikire.’ None se niba bagiriye batya igiti kibisi, icyumye bazakigenzereza bate ?” Bari bashoreye n’abandi babiri b’abagiranabi, bagira ngo babicire hamwe na we. Nuko bageze ahantu hitwa ku Kigihanga, barahamubamba hamwe na ba bagiranabi, umwe iburyo undi ibumoso. Nuko Yezu yambaza avuga ati “Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora.” Hanyuma bigabanya imyambaro ye bayikoreyeho ubufindo. Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari Kristu Intore y’Imana !” Abasirikare na bo bakamukwena, maze baramwegera bamuhereza divayi irura bavuga “Niba uri umwami w’Abayahudi, ngaho ikize ubwawe !” Hejuruye hari handitse itangazo ngo “Uyu ni umwami w’Abayahudi.”

Umwe mu bagiranabi bari babmbanywe na we yaramutukaga avuga ati “Harya si wowe Kwistu ? Ngaho ikize ubwawe, natwe udukize !” Ariko mugenzi we amucyaha avuga ati “Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we ! Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze ; naho we nta kibi yakoze. Arongera ati “Yezu, uranyibuke igihe uzazira kwima Ingoma yawe.” Yezu ni ko kumusubiza ati “Ndakubwira ukuri : uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana.” Hari nko ku isaha ya gatandatu, maze ku isi yose hacura umwijima, izuba rirazima bigeza ku isaha ya cyenda. Umubambiko wo mu Ngoro utanyukamo kabiri. Nuko Yezu arangurura ijwi ati “Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe.” Amaze kuvuga atyo araca.

(Aha barapfukama, bagaceceka akanya gato)

Umutware w’abasirikare abonye ibyo bibaye, asingiza Imana avuga ati “Koko uriya muntu yari intungane.” Abantu bose bari bahururiye kureba ibyabaye, babonye ibimaze kuba bikubura bataha bikubita mu gituza. Abamenyi ba Yezu bose bari bahagaze ahitaruye, hamwe na ba bagore bari baturutse mu Galileya bamuherekeje, bakomeza kubyitegereza. Nuko hagoboka umugabo witwa Yozefu, umwe mu bagize Inama Nkuru, akaba umuntu w’imico myiza kandi w’intungane. We ntiyari yemeye imigambi mibi ya bagenzi be n’ibyo bari barakozze. Yakomokaga ahitwa Arimatiya, umugi wo muri Yudeya, kandi akaba yari ategereje kubona Ingoma y’Imana. Nuko asanga Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Awumanura ku musaraba awuzingiraho umwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare, itigeze igira uyihambwamo. Wari umunsi w’umwiteguro wabanzirizaga isabato. Abagore bari bavanye na Yezu mu Galileya bakurikira Yozefu ; bitegereza imva n’ukuntu bari bashyizemo umurambo we. Nuko barataha bajya gutegura imibavu n’ibindi bihumura. Maze ku isabato bararuhuka nk’uko byari bitegetswe.

Publié le