Mwitinya ! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe… (Mt28,10)

Inyigisho yo ku wa mbere wa Pasika, C. Tariki ya 28 Werurwe 2016

Amasomo: Intu 2,14.22b-32 ; Zab 16(15); Mt 28,8-15

Bavandimwe, ku munsi wa mbere w’imibyizi, ni ukuvuga icyumweru cyacu, abagore bagiye ku mva ya Yezu. Ariko umurambo bari barambitse mu mva ntabwo wari ugihari. Byagenze bite rero ?

Si abigishwa be bawutwaye kuko tuzi ko bari bifungiranye mu nzu bahiye ubwoba. Si abasirikare bawutwaye, dore ko bari babashinze kuwurinda. « Abigishwa ba Yezu baje nijoro biba umurambo we, mu gihe twe twari dusinziriye » (Mt 28,13). Ariko ubu buhamya bwabo ntibushinga! Ni gute abantu basinziriye bashobora kwemeza ko hari icyo babonye ? barabirose ahari.

Uwibye umurambo rero ntawe. Yezu ubwe yazutse kare mu museke, atwara umubiri we. Yezu ni muzima. Yikuye mu mva ari muzima, azukana ubugingo bushya, butakigengwa n’imimerere ya kamere y’abantu. Imyaka irahita indi igataha ntimusajisha , ntigabanya imbaraga n’uburanga bwe. Ahora ari muzima mu mitima yacu , twe abamwera.

Ubutumwa rero bavandimwe twasigarana, kwemera no kurata Yezu ko ari Nyagasani, ni byiza. Ariko mu Ivanjili ya none, Yezu uri hano aranadusaba kujya kubyamamaza mu bandi bantu (Mt28,10). Tubarangire aho duhurira na Yezu, bikaba bigaragazwa n’amizero n’ibyishimo duhorana.

Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa cyabitubwiye (mu isomo rya mbere) : Petero bazarinda bamubamba umutwe ureba hasi, mu itoteza ryayobowe na Nero, agihamya iby’izuka . «  Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo (Intu 2,32) ». Nyuma hazaza na Sawuli w’i Tarisi ati  : “Yezu yambonekeye ngana i Damasi. Yari hamwe n’abigishwa be nari ngiye gutoteza. Ubu sinjye uriho, ni Kristu uriho muri jye ». Pawulo uwo, yarinze ahorwa Imana aciwe umutwe acyamamaza iyo nkuru nziza y’izuka rya Yezu.

Bavandimwe, nk’uko abagore bavugwa mu Ivanjili bakwije Inkuru nziza y’izuka rya Yezu ku ntumwa, nazo ntizitinye kuyigeza ahashobokaga hose ; bityo natwe twamamaze Inkuru nziza y’izuka rya Yezu muri bagenzi bacu. Ariko cyane cyane tubereka icyo twe ryaduhinduyeho mu mibereho yacu isanzwe.

Nyagasani Yezu abane namwe.

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho