Inyigisho yo ku wa 6 nyuma y’uwa 3 w’Ivu, IGISIBO 2013
Ku ya 16 Gashyantare 2013,
Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Iz 58, 9b-14; 2º.Lk 5, 27-32
Nazanywe n’abanyamahanga kugira ngo bisubireho
Yezu Kristu nasingirizwe uburyo yazanywe natwe twese abanyabyaha kugira ngo dukire. Ibanga rikomeye umuntu ageraho iyo yemeye kumva Inkuru nziza ya YEZU KRISTU akemera kumukunda mbere ya byose, ni ukwiyinjiramo no kumenya mu by’ukuri imiterere y’umutima we. Uwakunze YEZU KRISTU ntaba akiri wa wundi ugenda yirata yibonekeza ashaka kwereka amaso y’abantu ko ari intungane! Nta muntu n’umwe w’intungane muri iyi si. Twese turi abanyantege nke. Ni na yo mpamvu nta muntu n’umwe ushobora kubeshya ko ibishuko bya Sekibi bitamugeraho. Abakunda YEZU KRISTU bakifuza kubana na We iteka mu ijuru, icya mbere gisa n’ikibatera ubwoba, ni ukwibona kure cyane y’iryo juru bifuza. Hari n’abagera aho biheba rwose bagahora bahangayitse.
Inyigisho za buri munsi bahabwa, ni zo YEZU KRISTU yifashisha kugira ngo abamurikire akoresheje Roho we Mutagatifu. Uwo Roho, ni we utubwiriza ibyo tugomba gukora byose kugira ngo dutsinde Sekibi. Ni yo mpamvu imyitozo yose dukora itugirira akamaro ikatuvana mu manga ya kure ikadutuza mu rwuri rutoshye. Twavuze ko muri iki gisibo twihatira gusenga, gusiba no gufasha. Ibyo byose, iyo tubibwirijwe na Roho Mutagatifu, nta kabuza bidutera kwegerana na YEZU KRISTU maze uburwayi bwose twifitemo tukabumuhereza akatuvura. Iyo umuntu adasengana ukwiziga n’ukwigomwa, mu by’ukuri imisengere ye imuheza ku mafunguro atamuhaza. Iyo misengere itamurikiwe na Roho Mutagatifu imushyira ahantu hari urumuri rw’intica ntikize, rwa rundi runyenyeretsa ariko ntiruboneshe neza!
Isengesho rimurikiwe na Roho Mutagatifu riduhagurutsa aho twari twiyicariye tugakurikira YEZU akadukiza nk’uko tubibona mu mibereho ya Levi twabwiwe mu Ivanjili ya none. Isengesho rituma duhagurukira gukurikira YEZU ni na ryo rituma tubona neza ibyaha byacu tukabyicuza nta buryarya maze tugahagarara neza ku rugamba duhamagariwe kurwana. Ibintu byose biduhindanya bikanabihiriza abavandimwe, tubona imbaraga zo kubirwanya. Ni byo isomo rya mbere ryatubwiye: Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima…uzamera nk’ubusitani buvomererwa. Ibyo byose ntitwabigeraho tudasanze YEZU ngo adukize uburwayi bwose bwari butwihishemo. Nasingizwe we uhora atwakira yifashishije abasaseridoti badukiza ibyaha byose mu izina rye.
YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.