Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, njye nzabaruhura

Ku wa kane w’icyumweru cya 15 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 18 Nyakanga 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu niwe uturuhura by’ukuri (Mt 11, 28-30)

Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe njye nzabaruhura”.

Aya magambo ya Yezu aradukora ku mutima akaduhoza, akaduhumuriza akadukomeza. Aradutera kwizera. Koko rero hari benshi barushye, bananiwe, baremerewe. Twavuga nk’abari mu ntambara, muri gereza, abarwariye mu bitaro cyangwa se mu rugo, abakene, abatotezwa, abakandamizwa, abarenganywa… Abo bose bakeneye ubaruhura. Nta wundi ni Yezu. Araturembuza ati “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, njye nzabaruhura».

Icyakora ino vanjili tuyumve neza. Yego Yezu ababazwa n’uko abantu batagira icyo barya, banywa amazi mabi, bagatura habi, basuzugurwa, bakandamizwa. Ni imwe mu mpamvu zatumye atubura imigati, agakiza abarwayi, akazura abapfuye. Icyakora icyo atumye amanuka mu ijuri si ukugira ngo akemure ibibazo by’imibereho myiza y’abatuye isi. Nk’uko yabibwiye Pilato, Ingoma ye si iyo kuri iyi si. Yezu ni umwami w’imitima. Ubwami bwe burenze kure ubwa hano ku isi kuko “kami ka muntu ni umutima we”.

Niyo mpamvu umutwaro uvugwa muri iyi vanjili ni amategeko n’inyigiho z’abafarizayi. Abafarizayi n’abigishamategeko “bahambiraga imitwaro iremereye, bakayikorera abantu, ariko bo bakanga no kuyikozaho urutoki !” (Mt 23, 4)

Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho.

Kwikorera umutwaro wa Kristu ni ukugendana nawe mu mahoro, ibyishimo n’umunezero. We ntashaka gukandagiza abantu ububasha bwe, afite umutima ugwa neza kandi woroshya.. Inzira Yezu atwereka nawe ubwe yayinyuzemo kandi akomeza kugendana natwe. Niho atandukaniye n’abandi bigisha.

Ese Yezu auruhura mu buhe buryo? Yezu imisaraba yacu ntabwo ayikuraho ngira ngo murabizi. Icyo gihe twaba twageze mu ijuru ahatarangwa umubabaro, amarira n’agahinda; ahari umunezero iteka. Yezu imisaraba yacu arayidutwaza, akaduha n’imbaraga zo kuyitwara.

Ese koko Yezu araruhura? Ese koko Yezu atanga amahoro? Kugira ngo ubone igisubizo cy’ibi bibazo, nta yindi nzira uretse gukurikira Yezu. Ni ukumubwira uti “Ndaje ngo unduhure”. Ni ukwemera kwikorera umutwaro we, ni ukuvuga urukundo nk’uko yadukunze akatwitangira akemera kudupfira. Ibanga rya Yezu aribwira uwemeye kumukurikira,akagerageza kumwiga imvugo n’ingendo. Kuko nk’uko mubizi, ubukristu si amagambo meza n’inyigisho nziza n’ibikorwa byiza gusa; ubukristu ni umuzima. Ni ubuzima bw’Imana iduha muri Yezu Kristu. Uwakiriye ubwo buzima kandi akabwitaho niwe umererwa neza mu mutima we. Yaba arwaye, yaba akennye, yaba afunze, ahorana amahoro n’ibyishimo.

Sinzi niba mujya mubona umwanya wo gusura abarwayi. Mu butumwa nshinzwe harimo gusura abarwayi mu bitaro no mu ngo nkabagemurira ukaristiya nkabaha n’andi masakramentu. Ntangazwa n’ukuntu batuje, bishimye kandi bagashimira. Kubasura ubanza bingirira akamaro kurusha uko bikabagirira. Mbese ubuzima bwabo bumbera inyigisho. Bumfasha kumva ya magambo Pawulo yandikiye Abanyaroma ati « Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota ? » Agakomeza ati « Simbishidikanya : ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Yezu Kristu Umwami wacu » (Soma Rom 8,31-31)

Mu bihugu bimwe na bimwe, hari abantu wakeka ko bafite byose : amfaranga, inzu nziza, imodoka nziza, akazi keza. Arya icyo ashaka, anywa icyo ashaka, ajya aho ashaka, avugana n’uwo ashaka… Igitangaza ni uko abo bantu kugira ngo ubone iryinyo ryabo ni nko kubonekerwa. Ntibajya baseka. Ugashaka ikibabuza kwishima ukakibura. Ukumva ngo naka yiyahuye ugatangara. Buriya hari umutwaro tutabona uba wabarenze. Umuntu agenekereje yavuga ko uwo mutwaro utaboneshwa amaso ariwo Yezu yaje kuturuhura.

Umugambi ni ukugana Yezu akaturuhura. Ese tuzamusanga he ? Aradutegereje mu Ukaristiya kugira ngo tumuhabwe atubere ifunguro. Aradutegereje ngo tumushengerere. Tumuture ibibazo n’agahinda bitwugarije abihinduremo isoko y’amahoro n’ibyishimo. Aradutegereje mu ijambo rye twumva mu Misa no mu makoraniro anyuranye, cyangwa se tukaryisomera tukarizirikana. Rikatubera urumuri kandi rikatumurikira. Aradutegereje mu isakramentu ry’Imbabazi ari ryo twita Penetensiya. Kugira ngo aturuhure umutwaro w’ibyaha byose twakoze. Aradutegereje muri mugenzi wacu ushonje ngo tumufungurire, wambaye ubusa ngo tumwambike, urwaye ngo tumuvuze, uri muri gereza ngo tumusure, udafite aho aba ngo tumucumbikire. Koko rero ibyiza dukoreye bariya bavandimwe bababaye ni Yezu tuba tubikoreye (Soma Mt 25, 31-40)

Dusabirane kugira ngo tube abigishwa b’ukuri ba Yezu bityo turusheho kumererwa neza mu mitima yacu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho