Nta waba umukristu mwiza kandi yihakana umusaraba

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UMUSARABA MUTAGATIFU WUJE IKUZO

Ku wa 14 Nzeri 2014

AMASOMO TUZIRIKANA: Ibar 21,4b-9; Fil 2,6-11; Yh3,13-17

Bavandimwe buri mwaka ku itariki ya 14 nzeri kiliziya umubyeyi wacu idushishikariza guhimbaza umusaraba wuje ikuzo wa Yezu Kristu. Koko rero uwo musaraba ni ishema ryacu kuri twe abacunguwe n’amaraso y’Uwemeye kuwuramburaho amaboko ngo acungure abari bakwiye gucibwa kubera ubuhemu bwabo.

Turahimbaza umunsi mukuru w’umusaraba wuje ikuzo ari ku munsi w’icyumweru aho tuzirikana mu byishimo byinshi izuka rya Nyagasani. Ibyo byombi ni impurirane nziza kandi biranuzuzanya doreko Yezu Kristu wazukanye ikuzo ryinshi akaduha ubugingo ari nawe werekaniye ikuzo ridasanzwe mu rupfu rw’umusaraba,maze uwo musaraba wari ikimenyetso cy’urwango n’inabi ugahinduka ikimenyetso cy’urukundo n’ineza,aho kumvikana nk’ikimenyetso cy’urupfu ukaba ikimenyetso cy’umukiro n’ubuzima.

  1. Inzoka y’umuringa Musa yamanitse ku giti yabaye inshamarenga

Kimwe mu byaha bikomeye umuryango w’Imana wakoreye mu butayu harimo kwijujutira Imana na Musa umugaragu wayo. Uko kwijujuta kwaje gukurikirwa n’igihano cy’urupfu rwa benshi baribwaga n’inzoka.

Nyamara Uhoraho we wari wivaniye umuryango we mu Misiri abitewe n’urukundo, ntiyari kubura gukiza uwo muryango wari ufite ijosi rishingariye,wirengagizaga kenshi ibyiza wagiriwe. Ni muri ubwo buryo abarebaga inzoka yari yacuzwe mu muringa batabaga bagipfuye ahubwo bakiraga. Byose byakozwe n’Imana ubwayo ikunda abayo,ikabarengera,ikabarwanaho ibakiza urupfu kabone nubwo baba ari abahemu.

  1. Umusaraba wa Kristu ntukwiye kumvikana mu buryo bw’igicagate

Kenshi iyo twitegereje ubuhemu, ubugamabanyi, inzangano, intambara, ubuhubutsi bwa bamwe butuma tubura amahoro, ugukandamiza abaciye bugufi…mbese mu magambo macye ibituma muntu atamererwa neza, turavuga tuti imisaraba ni myinshi. Ntabwo tuba twibeshya kuko ibishikamira muntu aho biva bikagera bifitanye isano n’ibyababaje Yezu Kristu we wamenye ku buryo bukomeye inabi ya muntu, agapfa urupfu rw’abagome nyamara kandi yari intungane y’Imana. Uko imyaka igenda ihita indi igataha dusanga umusaraba ari ikimenyetso cy’ububabare,cy’ubushikamirwe,cy’ubukandamizwe, cy’ugucishwa bugufi bijyanye no gusuzugurwa, cy’urwango ndetse n’urupfu. N’abatajya bikoza iby’Imana wagirango hari icyo bapfa nayo imibabaro yabo bayita imisaraba.

Nyamara twe nk’abakristu tugarukiye kuri iyo myumvire twaba tutarakiriye neza inyigisho ikomeye Yezu yatangiye ku musaraba. Ni ngombwa kurangamira umusaraba tukawubonamo ikimenyetso cy’urukundo rukomeye rw’Imana,ikimenyetso cy’umutsindo,ikimenyetso cy’umukiro. Umusaraba wa Kristu ukwiye kumvikana kuri twe abakristu nk’ikimenyetso cy’urukundo rukomeye Imana yakunze abayo. Koko se iyo mu buzima busanzwe tubanye neza n’umuntu ariko tukabona imyitwarire ye ishobora kuzadukoza isoni ntitumuvaho tukamureka tugashaka abazatuma ishema ryacu rikomeza. Yezu we mu rukundo rukomeye si uko yabigenje yaradukunze bitavugwa,yicisha bugufi kurushaho,yemera kumvira ageza aho gupfa , apfiriye ndetse ku musaraba. Ibyo Yezu yababaye byose yabitewe n’urukundo yari adufitiye.

  1. Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije(Yh 19,37)

Kugirango ububabare bwacu butugirire akamaro bwoye kutubera impamvu yo kwijujuta no kwanga ubuzima ni ngombwa kurangamira Yezu Kristu mukuru wacu mu bubabare n’urugero rwacu mu gutsinda. Nkuko abayisiraheli baribwaga n’inzoka zica maze bagakizwa no kureba inzoka imanitse ni nako natwe abakristu nta handi twaronkera umukiro hatari mu kurangamira umusaraba wa Kristu.Ubundi se ni nde wazirikana iby’umusaraba wa Kristu ngo ahindukire agirire nabi abandi, yange Imana,yibereho uko yishakiye?Urangamiye umusaraba wa Kristu bimugeza ku butungane duhamagarirwa n’Uwawubambweho.

  1. Nta waba umukristu mwiza kandi yihakana umusaraba

Mu nama nziza Yezu atugira ngo tubashe kumukurikira harimo kwiyibagirwa no guheka umusaraba wacu (Mt 16,24). Abanyarwanda bati : ‘‘umwambari w’umwana agenda nka shebuja’’. Niba Yezu Kristu yaremeye umusaraba kugirango abantu bakire,ntawe uzabona umukiro kandi yihakana umusaraba we. Yezu aduha urugero rwo kugenza nkawe mu kwakira ibikomeye n’ibituremereye byaba ibyo twikururiye cyangwa dukururiwe n’abandi. Mu masengesho tuvuga atangizwa kenshi n’ikimenyetso cy’umusaraba tujye twirinda uburangare tuzirikane umusaraba wa Kristu maze imisaraba yacu nituyisanisha nawo tugere ku mukiro wacu bwite kandi dufashe n’abandi gukira.

Bumwe mu butumwa Bikiramariya yatangiye I Kibeho yatwibukijeko umwana wa Bikiramariya adatana n’ububabare.Mu yandi magambo umwana w’Imana ntatana n’umusaraba.

Bavandimwe, niduhura n’ububabare bw’amoko yose ntitukibeshyeko Imana itari kumwe natwe ahubwo tujye twitegereza Yezu uko yabigenje maze natwe ububabare butubere inzira nyayo igeza ku mukiro waba uwacu ndetse n’uw’abandi.

Bikiramariya we wamenye kurangamira Yezu ku musaraba adutoze kunyura Imana.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho