Twibuke ko hari abashonje

Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icya 4 A, mbangikane, 2014

Ku ya 08 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe,

Mbifurije gukomeza kuryoherwa no kunyoterwa n’ijambo ry’Imana. Ivanjili y’uyu munsi ni ifunguro rikomeye ku bogezabutumwa. Iraha icyerekezo buri mwogezabutumwa ariko ku bw’umwihariko abepiskopi n’abapadiri babo.

1. Barahirwa abogezabutumwa bashobora guhurira hamwe iruhande rwa Yezu bakamuganirira, bakamubwira ibyo bakora n’ibyo bigisha, bizeye kandi bishimiye ko abumva. Mu maparuwasi menshi, haba ubwo akazi kaba kenshi umupadiri akiyibagirwa, ntabone umwanya wo kurya. Biba umwaku iyo abonye ako kanya ko kurya akabura icyo arya. Haba ubwo abantu babyukira kuri paruwasi, bakahirirwa, bakahakurwa n’ijoro. Cyane cyane iyo bitegura amasakaramentu. Nubwo bishobora kutunaniza, ntitukabyinubire kuko burya baba bafite icyo bahungukira, kibereka inzira y’uko bagenza ubuzima bwabo.

Yezu yabonye ukuntu intumwa ze zishobora kunanizwa n’imbaga nyamwinshi yashakaga gukizwa arazibwira ati : « Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya ». Mbega amagambo meza umwepiskopi mwiza yari akwiye gufata akayagira aye ! Burya peresibiteriyumu nziza – ni ukuvuga umuryango b’abasaserdoti bakikije umwepisikopi – irangwa no gufata akanya ko kwiherera, bakiyaka rubanda, bakageza k’uwabatumye ibyo bakora byose n’ibyo bigisha. Mu iyogezabutumwa umwepiskopi mwiza arangwa no gufata iya mbere akamenya icyo abamufasha mu murima w’Imana bakeneye akagicyemura kare. Ibi bitera umwuka mwiza mubo bashinzwe kugezaho Inkuru nziza.

2. Ngo Yezu yabonye imbaga nyamwinshi y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba. Burya ni akaga kuba uri umwana ntugire umubyeyi, cyangwa wamugira akaba ari umubyeyi gito. Ni akaga kugira umuyobozi ugutera ipfunwe iyo uri kumwe n’abandi. Ihanga ritagira umutware mwiza ntirimenya iyo riva n’iyo rijya. Yezu yitegereje imbaga nyamwinshi itaratumaga intumwa ze zigoheka, kubera ko n’iyo zashakaga kwiherera zavumburwaga, maze afata icyemezo cyo kubigisha byinshi.

Nka Yezu, umushumba mwiza arangwa n’impuhwe no gufata icyemezo cyiza, akabumbura umunwa, akavuga igikwiye gukorwa. Kwigisha ijambo ry’Imana utiganda ni cyo kiza imbere y’ibindi. Nyamara abo twigisha ivanjili tukabagezaho ibiribwa bya Roho, ntitukibagirwe ko banakeneye ibiribwa by’umubiri. Yezu yabiduhayemo urugero kuko iyi mbaga nyamwinshi atayigishije gusa, ahubwo yayigaburiye imigati n’amafi maze bararya barahaga baranasagura.

3. Bavandimwe, cyane cyane twe dushinzwe iyogezabutumwa, nimucyo tugire umutima nk’uwa Yezu, Umushumba mwiza. Tube abanyampuhwe. Tumeye kwiyaka rubanda tubone akanya ko gusenga. Twibuke ko hari abashonje, barya rimwe mu munsi. Tubigishe ijambo ry’Imana ariko tunibuke ko bashonje bakeneye kugaburira imibiri yabo, ko bakeneye icyo kurya, ko kandi dushobora kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo. Kuba Yezu yarashoboye guhaza imbaga y’abantu ibihumbi bitanu yifashishije imigati itanu n’amafi abiri by’intumwa (Mk 6, 38), bisobanuye ko ibike dufite bishobora kuba byinshi mu gihe tubigejeje kuri Yezu tugamije gusonzora rubanda.

Mubyeyi Bikira Mariya, dufashe kumenya neza no gukunda Umwana wawe, utwigishe kugera ikirenge cyacu mu cye.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho