Twongerere ukwemera Nyagasani

Ibintu bitatu urukundo rwa kivandimwe rudusaba uyu munsi

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 32 Gisanzwe, C giharwe

Tariki ya 11/11/2019

Buh 1, 1-7;Zab 139 (138), 1-4.6-10; Lk 17, 1-6.

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu bihorane namwe! Ndifuza ko tuzirikana ku bintu bitatu Nyagasani Yezu agarukaho mu Ivanjili ya none, bikaba bigaragaza urukundo rwa kivandimwe.

  1. Kutabera umuvandimwe ikigusha

Yezu ati “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho” (Lk 17, 1). Urukundo rwa kivandimwe rudusaba kwirinda kugusha umuvandimwe mu cyaha.

Tugusha abavandimwe bacu mu buryo bwinshi: mu magambo, mu bikorwa, mu myitwarire, mu myambarire…Hari ubwo tubagushamo tutabigambiriye. Ariko hari n’ubwo tubigambirira, tukabatega imitego, tukabashuka ngo bagwe mu byaha. Tukababera ibuye ry’urusitariro. Dushobora kubera abavandimwe ikigusha n’igihe ducecetse tugahishira ikibi kandi twagombaga kucyamagana, cyangwa tukaryamira ukuri kubera ubwoba cyangwa inyungu zacu bwite. Ariko cyane cyane twebwe abakristu, dukunze kubera ibigusha abatari bake igihe cyose tubaho nk’ibirumirahabiri, tukitwara nk’abana b’umwijima kandi turi abana b’urumuri, tukabaho nk’ab’isi kandi turi abagana ijuru, tukitwara nk’abapagani batazi Imana, kandi twararahiriye kuyibera abahamya igihe tubatijwe, bityo abari badutezeho urugero rwiza bakarubura! Tugusha benshi igihe dutewe ipfunnwe no kuba turi abakristu, dutinya kwerekana abo turi bo no kuvuga izina ryaYezu. Hari n’ubwo twihisha inyuma y’imvugo, imyambaro n’ingendo by’ab’isi ngo hato batavumbura ko turi abayoboke ba Kristu.

Yezu yatubwiye ko hagowe umuntu ugusha abandi mu cyaha, cyane cyane iyo abikoreye “abatoya”. Koko rero, Yezu ntaca ku ruhunde urutegereje nyakugusha “abatoya” mu byaha. Yagize ati: “Ikiruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya” (Lk 17, 2). Abatoya Yezu avuga aha na bo bari mu ngeri nyinshi. Mbere na mbere ni abana n’abakiri bato. “Abatoya” kandi ni ba bandi baciye bugufi, badakomeye mu kwemera, batajijukiwe, b’abanyantegenke… “Abatoya” ni abantu bose bakeneye inkunga yacu kugira ngo bakure, bakomere, bagere ku byo bakeneye mu buzima bwabo no mu mibereho yabo ya buri munsi, mu mibanire yabo n’abandi no mu mibanire yabo n’Imana.

Yezu yunzemo ati: “Murabyitondere!” (Lk 17, 3). Nyagasani aradusaba ubwitonzi n’ubushishozi kuko kubera abandi ikigusha atari ibintu bituri kure; ni icyaha kitubangukira cyane. Tujye rero twitwararika mu byo tuvuga cyangwa dukora. Twitwararike mu myambarire, mu ngendo no mu myitwarire. Twitwararike cyane cyane imbere y’abato bose badutegerejeho urugero rwiza. Koko rero, hari bamwe twaciye intege, abandi turabakomeretsa kubera imyitwarire yacu mibi. Hari abo twagushije mu byaha tubigambiriye cyangwa tutabigambiriye. Twisuzume tutihenze kandi tubisabire imbabazi.

  1. Kwicuza no kubabarira

Yezu yakomeje Ivanjili avuga ku kwicuza no kubabarira: “Umuvandimwe wawe nagucumuraho, ubimuhane ukomeje, maze niyicuza, umubabarire. Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi, avuga ati ‘Ndabyicujije’, uzamubabarire” (Lk 17, 3-4). Urukundo rwa kivandimwe rujyana no gusaba imbabazi no gutanga imbabazi.

Bavandimwe, tujye dusaba Imana imbaraga zo kwicuza no gusaba imbabazi abo twacumuyeho tubagusha mu byaha. Kandi umuvandimwe uducumuyeho, natwe tujye tugira ubwira bwo kumubabarira igihe cyose adusanze adusaba imbabazi. Iryo ni isezerano duhora twiyemeza igihe cyose tuvuze isengesho rya “Dawe uri mu ijuru”, aho dusaba Imana tuti “Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho”. Imbabazi ni kimwe mu bipimo by’umukristu wakiriye Kristu koko n’Inkuru nziza ye, agahora aharanira kugera ikirenge mu cye. Koko rero, umukristu wumvise ukuntu Nyagasani ari Nyir’impuhwe na Nyir’imbabazi, akumva ukuntu ahora akeneye imbabazi kuri Nyagasani, na we yumva vuba umuvandimwe umukeneyeho imbabazi.

  1. Ukwemera

Nyuma yo kumva izo nyigisho za Nyagasani Yezu ku buremere bwo kugusha abandi mu byaha no ku mugenzo mwiza wo kubabarira, intumwa zamutuye isengesho zigira ziti: “Twongerere ukwemera” (Lk 17, 5). Koko rero, urukundo rwa kivandimwe rusaba ukwemera. Udafite ukwemera ntiyakumva neza ububi bwo kugusha abandi mu cyaha; udafite ukwemera ntiyakumva neza inshingano yo kubabarira kandi n’iyo yayumva ntiyagira imbaraga zo kubabarira nk’uko Nyagasani abidusaba kandi akabiduhamo urugero. Ni yo mpamvu mu kubasubiza Yezu yabumvishije imbaraga z’ukwemera. Ati: “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira” (Lk 17, 6).

Bavandimwe, uyu munsi duherekezwe n’isengesho risaba Nyagasani ingabire y’ukwemera. Nituba abakristu bemera koko, bafite ukwemera kutajegajega, ni bwo tuzagira imbaraga zo kurandurana imizi ikibi kitwihishemo gituma tugusha abavandimwe bacu mu cyaha. Ni bwo tuzagira n’imbaraga zo kwicuza by’ukuri, gusaba imbabazi abo ducumuraho no kubabarira abaducumuyeho tubikuye ku mutima.

Isengesho ry’intumwa niturigire iryacu: Nyagasani, twongerere ukwemera. Amen.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho